Rwandanews24

Perezida Kagame na Antonio Costa baganiriye ku makimbirane muri RDC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro bitanga umusaruro n’Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EUC) António Costa, ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame na António Costa bemeranyijwe ko hakenewe uburyo buboneye bwo guhosha amakimbirane no gukemura ikibazo cy’umutekano muke nu buryo burambye binyuze mu biganiro bya Politiki mu guharanira amahoro arambye.

Perezida Kagame yagize ati: “Twashimangiye ko impande zose zifite aho zihuriye no gushaka igisubizo kubigira ibyabo kandi bakagira ubushishozi, nubwo ikibazo ubwacyo gikomeye.

Perezida Kagame yahishuye ko abayobozi bombi baganiriye ku kurushaho gusigasira ubutwererane bw’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na EU bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane bw’igihe kirekire bishingiye ku kwimakaza imiyoborere mpuzamahanga, ku miryango mpuzamahanga no ku ngingo z’inyungu u Rwanda rusangiye n’ibihugu biwugize.

EU n’u Rwanda kandi bifatanya mu kwimakaza iterambere rirambye kandi ritagira n’umwe riheza, ndetse nk kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi.