Rwandanews24

Perezida KAGAME agiye kuganira n’abatuye Umujyi wa Kigali

Perezida KAGAME

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, agiye kuganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali mu nama yateguwe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Ibi biganiro biteganyijwe ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, bikazabera muri BK Arena. Ubusanzwe byari byarateganyirijwe kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ariko byimuriwe muri BK Arena kubera impamvu z’ikirere.

Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere Perezida Kagame agiriye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kuganira n’abaturage kuva yongera gutorerwa kuyobora igihugu mu manda y’imyaka itanu (2024-2029).

Perezida Kagame aheruka guhura n’abaturage muri BK Arena muri Gicurasi 2024, mu biganiro byiswe “Meet the President”, aho yagiranye ibiganiro n’Abajyanama b’Ubuzima, abayobozi b’Ibigo Nderabuzima, abayobora Ibitaro, n’abandi bakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Ibi biganiro bizaha abaturage umwanya wo kugeza ku Mukuru w’Igihugu ibibazo byabo, ibyifuzo ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye. Ni n’amahirwe yo kongera gusabana hagati y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye.