Papa Francis, wamamaye ku isi yose nk’umuvugizi ukomeye w’abakene n’abatagira kivurira, akaba n’Umupapa wahinduye byinshi muri Kiliziya Gatolika, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 88.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Cardinal Kevin Farrell, ushinzwe ibijyanye no gucunga Vatican mu gihe Papa yitabye Imana. Cardinal Farrell yavuze ko Papa Francis yitabye Imana saa 7:35 za mu gitondo, aho yari atuye muri Vatican.
“Bavandimwe na bashiki bacu, mbabajwe no kubamenyesha ko Umushumba wacu Papa Francis yitabye Imana. Ubuzima bwe bwose yabumaze akorera Imana n’Itorero rya Kiliziya Gatolika.”
Yongeyeho ko Papa Francis “yadutoje gukunda Ivanjili, kubaho mu bwitange, gukunda abatishoboye no guharanira ubutabera ku isi.”
Papa Francis yabaye Umupapa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo (Argentina), kandi anaba uwa mbere utari uwo ku mugabane w’u Burayi mu myaka irenga 1,200. Yatorewe kuba Papa mu 2013, asimbuye Papa Benedict XVI we wari ugiye mu kiruhuko.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, Papa Francis yashyize imbere ibikorwa byo gufasha abakene, kurengera ibidukikije, guharanira uburenganzira bw’abimukira, no guhindura imikorere ya Kiliziya, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’ihohotera ryagiye rivugwa muri bamwe mu bayobozi ba Kiliziya.
Nubwo yashimwaga cyane ku isi, hari abatamushyigikiraga, by’umwihariko mu bakirisitu b’abahezanguni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Banamunenze ubwo yamaganaga politiki ya Perezida Donald Trump yo kwirukana abimukira, Papa Francis akavuga ko “nta muntu n’umwe ukwiye kwirukanwa mu gihugu cye kubera inkomoko ye.”
Mu byumweru bike bishize mbere y’urupfu rwe, Papa Francis yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byo muri Roma kubera umusonga ukomeye mu bihaha byombi. Nubwo abaganga bari bavuze ko ameze neza, yakomeje kugaragaza intege nke.
Nyuma yo gusubira muri Vatican, yagaragaye atunguranye muri Saint Peter’s Square, abemera bamwereka urukundo rwinshi.
Urupfu rwa Papa Francis ruzakurikirwa n’igihe cy’imihango yo kumusezeraho, hanyuma abakardinali baturutse hirya no hino ku isi bahurire i Roma kugira ngo batore undi uzamusimbura.
Papa Francis azahora yibukwa nk’umushumba wakundaga abantu bose, wabaye ijwi ry’abatagira ijambo, kandi wakoresheje ubuyobozi bwe mu guteza imbere amahoro, urukundo n’ubutabera.