Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yayoboye inama y’igitaraganya nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 rwagati mu mujyi wa Sake.
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani, na Minisitiri w’Ingabo Guy Kabombo Mudiamvita. Yabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu mu ijoro.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, Tshisekedi ayobora inama y’akanama k’ingabo ndetse n’inama y’abaminisitiri, hagamijwe gusuzuma uko umutekano uhagaze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko i Goma.
Sake iri mu bilometero birenga gato 20 ujya i Goma, umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Hari impungenge ko mu gihe cya vuba ufatwa n’abarwanyi ba M23.
Impungenge kuri Leta ya RDC zishingira ku mbaraga abarwanyi ba M23 bakomeje kugaragaza mu bice bitandukanye biberamo imirwano, by’umwihariko i Sake.
Imirwano ya Sake yapfiriyemo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, wari wagiye gutera akanyabugabo ingabo za RDC kugira ngo bakure abarwanyi ba M23 muri uyu mujyi.
Inkuru y’urupfu rwa Gen Maj Cirimwami yemejwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mutarama 2025.
Ubwo imirwano yatangiraga i Sake, Perezida Tshisekedi yari i Davos mu Busuwisi. Yavuyeyo bwangu kugira ngo akurikiranire hafi iki kibazo.