Rwandanews24

Nyiri Chelsea, Todd Boehly arifuza gusinyisha abakinnyi babiri bikingi za mwamba ba Real madrid

PARIS, FRANCE - MAY 28: Luka Modric and Toni Kroos of Real Madrid look on during the line up prior to the UEFA Champions League final match between Liverpool FC and Real Madrid at Stade de France on May 28, 2022 in Paris, France. (Photo by Jonathan Moscrop/Getty Images)

Nyiri Chelsea Todd Boehly arifuza  gusinyisha Luka Modric na Toni Kroos bikingi za mwamba muri Real madrid.

Ikipe ya Chelsea  muri  shampiyona, iri ku mwanya wa 11 nubwo yakoresheje miliyari zisaga 1 zama pound mu gusinyisha kuva Boehly yagura  iyi kipe muri 2022.

Boehly yerekeje ibitekerezo ku bakinnyi babiri b’inararibonye Modric na Kroos, bombi  amasezerano yabo muri Real Madrid azarangira muri iyi mpeshyi.

Boehly yabwiye TalkSport dukesha iyi nkuru ati: “Ndashaka kuzana abakinnyi bafite uburambe.Ndibaza Modric amasezerano ye azarangira muriyi mpeshyi kandi arashaka kuza gukina undi mwaka umwe muri Premier League?”

Kroos ibye bitandukanye na Modric, we  arashaka kongera amasezerano mbere ya EURO iza  muri iyi mpeshyi. Chelsea ibona ko ari amahirwe kuzana aba bombi basoje amasezerano yabo muri Real madrid.

Chelsea irifuza gusinyisha Luka Modric na Toni Kroos