Umugabo witwa Karekezi Olivier wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya Nyirabukwe.
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30, wo mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma, yatawe muri yombi.
Amakuru avuga ko Karekezi yajyanye na Nyirabukwe we, uri mu kigero cy’imyaka 50, mu kabari ku wa 31 Mutarama 2025, bakanywa ndetse bakizihirwa.
Bivugwa ko ubwo igihe cyo gutaha cyageraga, bikekwa ko yakubise Nyirabukwe we. Uwo mukecuru avuga ko yanamusambanyije ku ngufu.
Ababonye uwo mukecuru bavuga ko yabyimbye mu maso, ariko umukwe we arabihakana, avuga ko atamukubise ndetse atanamufashe ku ngufu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.
Uriya mukecuru yajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo yitabweho n’abaganga, naho umukwe we yajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.