Rwandanews24

Nyamasheke: Umusore wararanye umukobwa w’imyaka 15 iminsi 4 yafashwe

Maniraguha Pierre w’imyaka 23 washakishwaga n’izego z’umutekano nyuma yo kumarana iminsi 4 umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yatawe muri yombi ubu akaba afungiye kuri SItasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Macuba mu Karereka Nyamasheke.

Nyirarume w’uwo mwangavu Ntabareshya Zéphanie, yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko banyuzwe no kuba uwo musore yatawe muri yombi kuko yangije ubuzima bw’umukobwa wabo.

Uyu Ntabareshya Zéphanie ni na we wari watanze amakuru y’ihohoterwa ry’umwishywa we ahamya ko atari we mwana wa mbere yari ahohoteye kuko hari n’abandi batatu byamenyekanye ko uwo musore yashukashukaga akabasambanya, hashira iminsi mike akabirukana.

Inzu bikekwa ko yasambanyirizagamo abana yari yarayikodesheje mu Mudugudu wa Cyankuba, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Karambi.

Ntabareshya ati: “Inkuru y’ifatwa rye yatugezeho tuyihawe n’inzego z’umutekano ko yafashwe ari kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Macuba. Twishimye cyane, dushimira ubuyobozi n’inzego z’umutekano kuko yatwangirije umwana bikomeye.”

Yavuze ko yatesheje ishuriumwana wabo, akaba yanashakaga no kumuta agatoroka mu gihe undi yari gusigara mu gihirahiro.

Yongeyeho ati: “Icyatubabazaga kurushaho ni ukumva ngo yacitse. Ubwo yafashwe imitima yacu iratuje, dutegereje ko ubutabera bukora akazi kabwo, nibura ntazongere kugira umwana ashukisha amandazi n’udufaranga tw’intica ntikize.”

Yavuze ko uriya musore yashukishije umukobwa wabo amafaranga atababwiye umubare, amugurira amandazi ndetse anamwemerera kuzamugurira imyenda.

Gusa ngo mu mayeri yo kumwikuraho nk’uko yari yarabimenyereye, yicishije uwo mukobwa inzara atangira kumubwira ngo najye gusaba ibyo kurya iwabo.

Yavuze ko bakimara kuvana umwana ku Bitaro bya Kibogora muri Isange one Stop Center, bamuganirije, baramuhumuriza, abemerera gusubira kwiga no kutongera kurarurwa n’ibyo yashukishwa byose.

Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Cyankuba muri aka Kagari ka Kagarama, na we yavuze ko nk’abaturage kumva ifatwa ry’uyu musore byabashimishije cyane.

Ati: “Kurarura umwana iminsi 4 yose nawe uri umubyeyi ntibyabura kukubabaza. Natwe twari dufite impungenge ko n’abacu ari ko azabagira, nta mahoro twari dufite atarafatwa. Urubyiruko rukwiye kujya ruganirizwa kudakinisha ibyarukururira ingorane kuko nk’uyu musore ibihano byose yahabwa yaba yizize, kandi niba ari umugore yashakaga yari gushaka ukuze aho kwangiza abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal, yashimiye inzego z’umutekano zafashe Maniraguha, asaba abasore kwirinda kwijandika mu ngeso z’ubusambanyi ndetse bakanirinda gushuka abana b’abangavu kuko ari icyaha gikomeye cyane.

Yavuze ko abana b’abangavu baba bataragira ububasha bwo kwihitiramo kuba bashaka abagabo, bityo uketsweho kubahohotera aba ategerejwe kubibazw aimbere y’ubutabera.

Yanasabye ababyeyi gukurikirana abana babo, ntibababwire ngo bagiye aha ngo babure gukurikirana ngo umwana amare iminsi 4 batazi iyo ari bicecekere.

Uyu mwana yamubanaga kuva ku wa 16 Gashyantare bimenyekana ku wa 20 Gashyantare 2025, nyirarume akaba ari we watanze amakuru ku Biro by’Umurenge wa Karambi.

Ibyo uyu musore ashinjwa nabihamywa n’urukiko azahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25 nk’uko bigaragara mu ngingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.