Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports kuri Stade Huye, wahagaritswe utarangiye kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyatumye amatara acana iyi stade azima burundu.
Uyu mukino wari witezwe n’abafana benshi mu gihugu, watangiye utinzeho iminota 28, nyuma yo gutegereza ko amatara acanwa neza. Ku munota wa 17 w’umukino, wari uhagaze bwa mbere kubera urumuri rucye, wongera gusubukurwa nyuma y’iminota itanu gusa. Ariko ku munota wa 27, amatara yazimye burundu bituma umusifuzi afata umwanzuro wo kuwusubika.
Amakuru yaturutse mu bayobozi ba Mukura VS agaragaza ko ikibazo cyakomotse kuri moteri (générateur) isanzwe ikoreshwa mu gucana amatara y’iyi stade. Uyu muyobozi yagize ati:
“Ubwa mbere moteri yatanze umuriro ariko wagiye ugabanuka. Ku nshuro ya kabiri yahise ipfira rimwe, amatara azima burundu.”
Biravugwa ko iyi moteri itari mu nshingano za Mukura VS, ahubwo ishyirwa mu bikorwa n’abashinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo.
Amabwiriza ya FERWAFA agenga amarushanwa ateganya ko igihe umukino uhagaritswe n’ikibazo cy’umwijima, umusifuzi ategereza byibura iminota 45. Iyo ikibazo gikomeje, iyo bibaye ku ruhande rumwe rw’ikipe, iyo kipe ihita iterwa mpaga y’ibitego 3-0. Ariko mu gihe impamvu ziba zitaturutse ku makipe yombi, umukino usubikwa, ukazakinwa ku yindi tariki.
Mu gihe hakiri gutegerezwa raporo y’abasifuzi n’iya Komiseri w’umukino, FERWAFA izafata umwanzuro wa nyuma ugena uko umukino uzasubirwamo cyangwa niba hari ikipe izahanwa.
Nyuma y’ibyabaye, Akarere ka Huye kabinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) kasabye imbabazi ku kuba umukino wahagaze utarangiye, kavuga ko ikibazo cy’amashanyarazi kiri gukurikiranwa. Ubutumwa bwabo bugira buti:
“Twihanganishije abakunzi b’umupira w’amaguru ku bibazo by’amashanyarazi byagize ingaruka ku mukino wa Mukura na Rayon Sports. Turimo gukurikirana iki kibazo kugira ngo kidakomeza kugaruka.”
Nubwo umukino utarangiye, Rayon Sports yari yabonye uburyo bwo gufungura amazamu hakiri kare, ku munota wa kabiri w’umukino. Biramahire Abeddy yatsinze igitego ariko umusifuzi w’igitambaro yemeza ko yari yaraririye, bituma giteshwa agaciro.
Si ubwa mbere Stade Huye igaragayemo ibibazo nk’ibi. Mu mwaka wa 2024, umukino wahuje APR FC na Gasogi United nawo wasubitswe iminota 52 kubera ikibazo cya moteri.
Bamwe mu bafana ndetse n’abakunzi b’umupira bagaragaje impungenge ku bijyanye n’imikorere y’iyi stade, cyane ko ari imwe mu zikomeye mu gihugu.