Rwandanews24

Musanze: Umugore arakekwaho kwica umugabo we nawe akiyahura basiga abana babiri

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’abashakanye bombi bikekwa ko bapfiriye mu rugo rwabo mu buryo bukomeje gukorwaho iperereza.

Umutoni Francoise w’imyaka 37 arakekwaho kwica umugabo we Hagenimana Innocent, amukubise ifuni mu mutwe, nyuma na we akiyahura.

Uyu muryango bivugwa ko wari usanzwe ubana mu makimbirane ya hato na hato, nubwo abaturanyi batari bazi ko byaba byarageze ku rwego rwo guhitana ubuzima.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko batangiye kugira amakenga ubwo bumvaga abana barira cyane mu masaha y’ijoro, bikabaviramo kwinjira mu nzu kugira ngo bamenye icyabaye. Bahasanze imirambo y’ababyeyi bombi: umugabo aryamye mu buriri yapfuye, naho umugore amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura.

Nizeyimana, umwe mu baturanyi , yagize ati:“Twumvise abana barira cyane kandi ntibaceceka, twahamagaye telefone ya Hagenimana tubona irimo kuvugira mu nzu, duhita twica urugi twinjira dusanga bombi bapfuye.”

Umwe mu bana babo, w’imyaka 8, yavuze ko ku munsi w’ibi byago, bari batumwe n’ababyeyi babo kujya gutira isuka, mama abizeza ko azajya kubagara ibishyimbo. Bageze mu rugo nijoro, bamubajije ibyo kurya ababwira ko bazarya ejo.

Ati: “Twahise turyama, sinzi igihe byabereye. Bajyaga batongana ariko ntabwo byigeze bijya ku rwego rwo kurwana cyangwa gutukana cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

Yagize ati:“Turacyakurikirana icyaba cyabiteye, niba koko umugore ari we wihariye umugabo, nyuma akiyahura, cyangwa se niba haba harimo uruhare rw’undi muntu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, nawe yemerye umuseke ko aya makuru bayamenye kandi ko iperereza ryatangiye. Imirambo y’aba bombi yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.

Yagize ati:“Turimo gukurikirana iki kibazo, kugira ngo tumenye uko byagenze n’impamvu yaba yatumye umugore yica umugabo we, akiyambura ubuzima.”

Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko intandaro y’aya makimbirane yaba ari ishyamba umugabo yagurishije atabiganiriyeho n’umugore cyangwa bashiki be, amafaranga yavuyemo akaba yarayikubiye wenyine.

Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe ku miryango ibanamo amakimbirane, kugira ngo hakumirwe ibyaha byakururira abantu gukubitwa cyangwa kwamburwa ubuzima.

Umutoni na Hagenimana basize abana babiri: umwe w’imyaka 8 n’undi w’imyaka