Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025 ni bwo Dr Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, aburana ku ifunga n’ifungurwa, ariko ubushinjacyaha bwo bwateye utwatsi icyifuzo cye n’abamwunganira, ahubwo bamusabira kujya yitaba ubutabera afunzwe.
Dr Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 21 Mutarama 2025 (RIB), nyuma yo kwegura ku buyobozi bwo kuyobora Diosezi ya Shyira, aho yavuze ko yabikoze ku bushake bwe.
Musenyeri Samuel Mugisha muri uru rubanza akekwaho kuba yarakoze ibyaha bitatu nk’uko ubushinjacyaha bubuvuga harimo icyaha cyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha cyo kunyereza umutungo, icyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, ibi byaha byose Musenyeri Mugisha yabihakanye.
Ku bijyanye n’icyaha cyo gufata icyemezo harimo ubucuti n’itonesha ndetse n’ikimenyane, aha havugwamo kuba yarahaye umugore we Abakunzi Jacqueline, kuyobora Umuryango witwa Mothers Union, akamugenera umushahara ndetse n’imodoka ya Diyoseze agendamo kandi binyuranyije n’amategeko.
Kuri iyi ngingo, Musenyeri Mugisha yisobanuye avuga ko yahembwaga mu mafaranga y’abaterankunga, ikindi ngo imodoka yarakodeshwaga.
Kuri iki kirego kandi Musenyeri Mugisha bivugwa ko yagurishije imodoka ya Diyoseze ku mafaranga asaga miliyoni 20, nta rwego rufashe icyemezo kuri Diyoseze.
Yagize ati: “Nta cyemezo nigeze nshyira mu bikorwa inama ya Sinodi itabimpereye uburenganzira kandi inyandiko zirahari.”
Icyaha cyo kwihesha inyungu binyuranyije n’amategeko, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Musenyeri Mugisha yagiye atanga amasoko anyuranye yifatiye icyemezo ku giti cye.
Hatanzwe ingero nk’inyubako y’ubucuruzi irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze, ndetse ngo n’imodoka ye n’iyo yakoraga akazi ko gutwara ibikoresho by’ubwubatsi, hakiyongera ho no kuba ngo amagi yahabwaga abana muri Diyoseze ya Shyira mu rwego rwo kuzamura imirire yari yarihaye isoko kuko ayo magi yavaga mu biraro bye, ibintu binyuranyije n’amategeko, kuri iki kirego Musenyeri Mugisha yavuze ko akanama k’amasoko ariko kabigennye.
Nyuma yo guhakana ibyaha byose aregwa ndetse no gutanga impamvu zirimo kuba Musenyeri Samuel Mugisha, atameze neza kubera ubuzima bwe na bwo butameze neza, yasabye ko aburana ataha, aho kuburana afunzwe.
Umwe mu bunganizi be mu by’Amategeko dore ko afite abunganizi 2, Me Uwizeyimana Jean Baptiste na we yashimangiye ko umukiriya we akwiye kuburana ataha ngo kuko ari Umunyarwanda usanzwe azwiho ubunyangamugayo, kandi ko amategeko yemera ko umuntu ashobora kuburana adafunze, kandi ko ibyaha aregwa bidakomeye cyane ku buryo yakomeza kuburana afunze.
Yakomeje avuga kandi ko Musenyeri Mugisha afite abantu bamwishingira barimo Musenyeri Kolinti wabigaragaje mu nyandiko ye bwite, ndetse akaba yatanze n’ingwate, harimo ibyangombwa by’ubutaka yagaragaririje urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.
Nyuma y’amasaha agera kuri 5 haburanishwa uru rubanza, ubushinjacyaha bumaze kugaragaza inzitizi zatuma Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel, adakwiye kuburana ataha nk’uko bwakomeje kubigaragaza, bukaba bwakomeje kumusabira kuburana afunzwe kuko ngo hari iperereza rigikorwa bityo ngo hakaba hari ibimenyetso Musenyeri Mugisha yatsibanganya.
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’uregwa, urubanza rwabaye mu bwisanzure busesuye.
Urukiko rwavuze ko iburanishwa ku ifunga n’ifungura risojwe bityo ku wa 11 Gashyantare 2025 bikaba ari bwo hateganyijwe isomwa ry’urubanza ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, ruherereye mu Murenge wa Muhoza , Akarere ka Musanze saa kumi z’umugoroba.