Minisitiri w’Ubwami bw’u Bwongereza ushinzwe Afurika Lord Ray Collins, yavuguruje ibinyoma yatwerereye u Rwanda ko yavuganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J. P. Nduhungirehe ku kibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abantu basaga 70 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko Lord Ray Collins wa Highbury yandikiye Nduhungirehe ibaruwa y’ibisobanuro ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe, yisegura ko yakoze amakosa akomeye ubwo yasubizaga ibibazo yabarizwaga imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 25 Gashyantare.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yatunguwe kandi yababajwe n’ayo magambo y’umuyobozi yuzuye ubumenyi buke, urujijo n’ibinyoma.
Nyuma y’amasaha make abitangaje, Guverinoma y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Alison Thorpe, kugira ngo asobanure byinshi kuri ibyo bihuha bihindanya isura y’u Rwanda.
Nyuma yo kumuhamagaza, Lord Ray Collins yandikiye ubutumwa bwite Mininisitiri Nduhungirehe, ariko Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko hakorwa inyandiko inyomoza ishyirwa ku karubanda nk’uko n’ibyo yavuze na byo byakorewe mu ruhame bigakwira Isi yose.
Bivugwa ko mu ibaruwa Collins yandikiye Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye ko u Bwongereza budafata Rwanda nk’igihugu gikorana n’umutwe w’Iterabwoba wa ADF ukorana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu wa IS.
Uwo mutwe ufite inkomoko muri Uganda uheruka kwica abaturage 70 bari mu rusengero mu gace ka Rubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Binyuranye n’ibyo yabwiye Abasenateri ba UK, Lord Collins yashimangiye ko atigeze avugana na Minisitiri Nduhungirehe ku bijyanye n’igitero cya ADF ubwo bahuriraga i Geneva mu Busuwisi mu cyumweru gishize.
Lord Collins yijeje ko yandikira Lord Arton wabajije icyo kibazo cyo muri Congo kugira ngo bakosore ibyabitswe mu ishyinguranyandiko.
Bivugwa kandi ko ubwo butumwa bukosora buzatangazwa mu isomero ry’Umutwe wa Sena y’u Bwongereza kandi bikanakwirakwizwa kuri murandasi.
Minisitiri Nduhungirehe yemeje iby’iyo baruwa Lord Collins yanditse yisegura, abwira itangazamakuru ati: “Mu gihe twakiriye iyo baruwa, nta kwicuza kwari kuyiherekeje.”
Amagambo ya Lord Collins yaje mu gihe ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwajemo agatotsi kubera ibihano icyo gihugu cyafatiye u Rwanda gishingiye ku binyoma byahinbwe na Guverinoma ya RDC irushinja gutera inkunga inyeshyamba za M23 no kuvogera ubusugire bw’icyo gihugu cy’abaturanyi.
U Rwanda rwanenze ibyo bikorwa bigaragaza ko u Bwongereza bwahisemo kubogamira kuri urwo ruhande ku birebana n’intambara yagize ingaruka zikomeye ku mubano warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda rugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke kigira ingaruka zikomeye cyane ku mutekano warwo, aho Guverinoma y’icyo gihugu yahisemo guhuza amaboko n’umutwe wa FDLR washinzwe n’Abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda kandi rugaragaza ko u Bwongereza bwabogamye nyuma yo gutesha agaciro impungenge ku mutekano warwo, mu gihe Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangarije mu ruhame akanashyira mu bikorwa umugambi we wo gutera u Rwanda agahirika ubutegetsi.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko itazigera iteshuka ku kubungabunga umutekano w’igihugu no gusigasira ituze ry’Abanyarwanda, ari na byo byatumye hafatwa ingamba z’ubwirinzi mu gukumira ibyago byaterwa n’umugambi mubisha wa Guverinoma ya Congo.