Rwandanews24

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ikibazo Tshisekedi agira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yanenze Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wavuze ko adateze kugirana ibiganiro na M23 mu gihe abeshya amahanga ko yiteguye kuganira n’aba Banyekongo baharanira uburenganzira ku gihugu cyabo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko indimi ebyiri za Tshisekedi zikomeje kuba imbogamizi ku rugendo rw’amahoro, kuko imbere y’abafatanyabikorwa be b’i Burayi avuga ko yiteguye kuganira n’Ihuriro rya AFC/M23 mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke byabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC, imbere y’abo ayoboye akababwira ko n’iyo yapfa atakwemera kuganira na bo.

Yabigarutseho asubiza ibyo Perezida Tshisekedi yabwiye Abasenateri n’Abadepite byasohotse kuri RFI, ko agihagaze ku mwanzuro wo kwanga ibiganiro na AFC/M23 ashinja kuba ari umutwe w’Abanyarwanda, mu gihe yari amaze kubwira Umuyobozi wo mu Bwami bw’u Bwongereza ko yiteguye kugirana ibiganiro na bo.

Nduhungirehe yagize ati: “Ikibazo cya Perezida Tshisekedi ni uko agira indimi ebyiri. Imvugo agenera abafatanyabikorwa be b’i Burayi, arahira ko yiteguye kugirana ibiganiro na AFC/M23 (ibi yanabisubiyemo ejo i Kinshasa abihamiriza Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga), akagira n’indi mvugo agenera ibinyamakuru n’ikindi gice gisigaye cy’Isi, aho arahira imana zibaho zose ko atazigera agirana ibiganiro n’uwo mutwe w’Abanyekongo.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ashimangira ko izo ndimi ebyiri, anazigira ku kibazo cya FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubu ukaba ucyisuganyiriza kugaba ibitero ku Rwanda ugakomeza umugambi wa Jenoside no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati: “Izo ndimi ebyiri zinakora ku kibazo cy’Abajenosideri ba FDLR, aho Perezida Tshisekedi yizeza kuwurandura mu biganiro bye n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma b’i Burayi, mu gihe imbere mu gihugu ubufatanye bw’ingabo za Leta (FARDC) na FDLR burushaho gukomera.”

Perezida Tshisekedi anagaragaza ko FDLR yabanje kuba umutwe ufasha FARDC ariko kuri ubu ngo wahindutse abafatanyabikorwa b’imena b’izo ngabo za Congo mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda no gukuraho ubuyobozi bwarwo ashinja kuba intandaro y’ibibazo bimaze imyaka n’imyaka mu gihugu cye.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko Ingabo za FARDC ari nka baringa mu gihe zifite ibitwaro biremereye, kuko zibeshejweho gusa n’inkunga y’abo Banyarwanda b’Abajenosideri, imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu nka Wazalendo n’abandi, abacanshuro b’Abanyaburayi, ingabo z’u Burundi ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC).

Perezida Tshisekedi ucyiringiye ubwo bufatanye butuma igisirikare cye gikomeza kugira icyizere cyo kugaba ibitero kuri M23 no kurenga imbibi z’u Rwanda, yavuze ko yamaze kubona ingabo ziteguye guhangana kinyamwuga kabone n’iyo zaba zimaze icyumweru cyose zitagemurirwa ibyo kurya no kunywa.