Rwandanews24

Minisitiri Nduhungirehe yashimye intambwe RDC na AFC/M23 byateye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe y’amahoro abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bateye.

Nyuma y’ibiganiro byaberaga muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, RDC na AFC/M23 byumvikanye ko bigiye guhagarika imirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko byasobanuwe n’impande zombi mu ijoro ryo ku wa 23 Mata, iyi mirwano igiye guhagarara kugira ngo ibiganiro bikomeje bibe mu mwuka mwiza, hagamijwe kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Ibi biganiro bizibanda ku mpamvu muzi y’iyi ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’uburyo burambye bwo kuyihagarika.”

Ubusanzwe, AFC/M23 yatangazaga yonyine ibyemezo byo guhagarika imirwano mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’akarere, ariko nta musaruro byatangaga kuko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byakomezaga kuyigabaho ibitero.

Minisitiri Nduhungirehe, ashingiye ku kwizerana impande zombi zemeje ko kwabayeho, yagaragaje ko itangazo rihuriweho na RDC na AFC/M23 ari intambwe ifatika yatewe.

Yagize ati “Iri tangazo rihuriweho rya Leta ya RDC na AFC/M23, rishyigikiwe na Qatar, ni intambwe ikomeye, iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ko yagezweho hashingiwe ku kwizerana.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yaharuye inzira yafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.