Rwandanews24

Minisitiri Marizamunda yaganiriye na Ambasaderi wa Israel

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.

Minisiteri y’Ingabo yasobanuye ko bombi baganiriye ku bifitiye akamaro u Rwanda na Israel no ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye kuva rwabona ubwigenge muri Nyakanga 1962, gusa wakomwe mu nkokora n’ingaruka z’intambara y’Abirayeli n’Abarabu mu 1973.

Nyuma y’umwaka umwe ingabo za RPA-Inkotanyi zibohoye u Rwanda, umubano warwo na Israel warasubukuwe, ndetse uranakomera kuko byaje kugera aho rushyira Ambasade yarwo i Tel Aviv.

U Rwanda na Israel bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo igisirikare, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, uburezi no guteza imbere urwego rw’abikorera.

Minisitiri Marizamunda kandi yakiriye Ambasaderi wa Mali mu Rwanda, Brig Gen Mamary Camara.

Baganiriye ku kongera ubufatanye bw’ingabo hagati y’ibihugu byombi.