Rwandanews24

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagomba gutaha

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Mata 2025 yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko FDLR idafite umugambi wo kuguma mu burasirazuba bw’igihugu kandi ko bagomba gusubira mu Rwanda.

“Ni muri urwo rwego twemeza ko FDLR idafite umugambi wo kuguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bagomba gusubira mu Rwanda. Kuba bahari bitanga urwitwazo rworoshye rwo gutabara bidafite ishingiro. Kandi u Rwanda rugomba kumenya ko iki kintu ari kimwe mu bigize umurage warwo.

Igihe kirageze ngo duhagarike ibi, guhagarika kubungabunga FDLR nk’uko byatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.”

Minisitiri Kayikwamba yatangaje ibi mu gihe abayobozi ba Congo bakunze kwemeza ko FDLR itakibaho ahubwo ari urwitwazo u Rwanda rukoresha mu gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo.