Kiliziya Gatolika iri mu cyunamo nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, wapfuye afite imyaka 88 azize indwara y’ubuhumekero n’umutima, nk’uko byemejwe na Kiliziya.
Papa Francis wari umaze imyaka 11 ayoboye Kiliziya Gatolika, yatangiye iyi nshingano ku wa 13 Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedict XVI wari weguye kubera intege nke.
Uyu Mushumba w’i Roma azibukwa cyane ku mpinduka yazanye, zirimo gushimangira uburenganzira bwa muntu, impuhwe n’ukwemera kurimo urukundo.
Nyuma y’urupfu rwe, hatangiye urugendo rwo gushakisha umusimbura ruzamara iminsi hagati ya 15 na 20, rukazasozwa n’itora rizakorwa n’Inteko y’Aba-Karidinali.
Abakandida bahabwa amahirwe yo gusimbura Papa Francis
1. Karidinali Pietro Parolin (70, Ubutaliyani)
Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, afatwa nk’umuntu wa kabiri ukomeye muri Kiliziya. Yagize uruhare rukomeye mu mishyikirano na Leta y’u Bushinwa.
2. Karidinali Robert Sarah (79, Guinea)
Umwe mu bashumba b’inararibonye bo muri Afurika. Azwiho kurwanya imigambi ijyanye n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina no kutemera uburenganzira bw’abimukira.
3. Karidinali Luis Antonio Tagle (67, Philippines)
Avuye ku mugabane wa Aziya, ashyigikiye impinduka Papa Francis yazanye, zirimo kutagira uwo heza mu bemera, nubwo atemera gukuramo inda ku bushake.
4. Karidinali Peter Turkson (76, Ghana)
Umunya-Afurika ugaragaza impuhwe n’ubwitonzi. Avugwaho gushishikariza ubutabera, kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene, ariko yagaragaje ko amategeko areba abaryamana bahuje igitsina muri Afurika akakaye cyane.
5. Karidinali Péter Erdő (72, Hungary)
Umunyacyubahiro ushyigikiye ko amahame ya Kiliziya asigasirwa. Yamaganye ko abimukira bahabwa ikaze kuko bishobora gutera ubucuruzi bw’abantu.
6. Karidinali Matteo Zuppi (69, Ubutaliyani)
Azwiho guharanira amahoro, yoherejwe na Papa muri Ukraine n’u Burusiya. Avugwaho kudafata ingamba zihamye ku gushyingirwa kw’abaryamana bahuje igitsina.
7. Karidinali José Tolentino de Mendonça (59, Portugal)
Ashyigikiye uruhare rw’abagore muri Kiliziya n’impinduka zijyanye n’ibihe bigezweho. Avuga ko abantu bose bakwiye guhabwa umugisha w’Imana.
8. Karidinali Mario Grech (68, Malta)
Yatangiye kugaragaza impinduka mu bitekerezo nyuma yo gukorana na Papa Francis. Ashyigikiye ko abagore bajya mu nzego z’ubushumba.
9. Karidinali Pierbattista Pizzaballa (60, Ubutaliyani)
Areberera Kiliziya Gatolika i Yerusalemu. Yiyemeje kwitangira abandi ubwo yemeye kuba ingurane y’imbohe za Hamas. Yamaganye intambara ya Israel na Hamas.