Rwandanews24

Menya imyaka bisaba ngo umusirikare w’u Rwanda ahabwe ipeti rishya

Mu bihe bitandukanye hasohotse amatangazo azamura abasirikare mu mapeti bamwe bakibaza aho bishingira. Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena ko umusirikare w’u Rwanda wo ku rwego rwa Ofisiye ahabwa ipeti rishya nyuma y’igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ine bitewe n’ipeti afite.

Mu buzima umuntu aravuka agakura, yamenya ubwenge akifuza kugera kuri byinshi. No mu mirimo abantu bakora bahorana ibyifuzo byo kuzamuka mu ntera.

Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo mu Ukuboza 2024 ryashyizeho impinduka ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bazamurwe ku ipeti ryisumbuye ku ryo bari bafite.
Ingingo ya gatandatu iteganya ko umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant bisaba amezi atandatu kugira ngo azamurwe agezwe ku rya Lieutenant.

Gusa kuva ku ipeti rya Lieutenant ajya ku rya Capitaine bwo bisazaba kuba amaze imyaka ine ari Lieutenant, ndetse n’ujya ku ipeti rya Major; na we agomba kuba amaze imyaka ine ari Capitaine.

Riteganya kandi ko uva ku ipeti rya Major ajya ku ipeti rya Lieutenant Colonel agomba kuba arimazeho imyaka itatu; mu gihe uva ku ipeti rya Lieutenant Colonel ajya ku ipeti rya Colonel azamurwa nyuma y’imyaka itatu.

Uvuye ku ipeti rya Colonel ajya ku ipeti rya Brigadier-Général bisaba ko aba amaze imyaka ine na ho kuva ku ipeti rya Brigadier-Général ujya ku ipeti rya Général Major bigasaba imyaka itatu.

Kugira ngo umusirikare w’u Rwanda ave ku ipeti rya Général Major ajye ku ipeti rya Lieutenant Général bitwara imyaka itatu. Ni mu gihe Lieutenant Général asabwa kurimaraho imyaka itatu kugira ngo azamurwe agere ku ipeti rya Général.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo gisobanura ko “Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ashobora kuzamura ku ipeti ryisumbuye Ofisiye igihe icyo ari cyo cyose cyangwa akamuzamura ku ipeti ryisumbuye igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Kuri ba Sous-Officier ibishingirwaho bazamurwa mu mapeti harimo ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; amahugurwa ya gisirikare yakozwe; gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa; no gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.

Umusirikare muto kugira ngo azamurwe mu ntera bishingira ku bushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; kuba amaze mu gisirikare imyaka itatu; no gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.