Karidinali Robert Francis Prevost, waraye atorewe kuba Papa mu ijoro ryo ku wa 08 Gicurasi 2025, yahise afata izina rya Papa Leo XIV, akaba yaravukiye Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 14 Nzeri 1955.
Papa Leo XIV abaye Papa wa 267 Kiliziya Gatolika igize nyuma y’urupfu rwa Papa Francis wapfuye ku wa 21 Mata 2025, azize indwara z’ubuhumekero.
Prevost yavukiye mu muryango w’abakirisitu, aho se, Louis Marius Prevost, yari umuyobozi w’ishuri, nyina akitwa Mildred Martínez, akaba yarakoraga mu bubiko bw’ibitabo ndetse akaba yaragiraga uruhare mu bikorwa bitandukanye by’idini.
Se afite inkomoko ku Mufaransa n’Umutaliyani nyina akavuka ku Banya-Esipanye.
Prevost akaba avukana n’abavandimwe babiri ari bo; Louis na John bose bakaba barakuriye mu itorero bakunda iyobokamana.
Papa Leo XIV yize amashuri abanza muri St. Mary of the Assumption Parish aho yitabiraga ibikorwa by’itorero, aririmba no muri kolari, aza gukomereza amashuri yisumbuye muri St. Augustine Seminary High School muri Holland i Michigan.
Yaje gukomereza muri Kaminuza ya Villanova University, yiga n’iby’iyobokamana muri Catholic Theological Union muri Chicago.
Tariki ya 19 Kamena 1982, yaje guhabwa Ubupadiri ndetse akomeza kwiga muri Pontifical University of Saint Thomas Aquinas, aho yakuye impamyabumenyi mu mategeko ya Kiliziya, (canon law) mu 1987.
Papa Leo XIV yakoze imirimo itandukanye y’ivugabutumwa ari Umupadiri muri Peru kuva mu 1985 kugeza mu 1998 akaba yari n’umuyobozi w’amashuri y’iyobokamana na za seminari.
Mu 1999, yatorewe kuyobora Intara ya Augustinian muri Chicago, nyuma y’imyaka ibiri n’igice, ajya kuba umuyobozi mukuru wa Mutagatifu Augustine ndetse aza gutorerwa kuyobora manda ya kabiri mu 2007.
Mu Kwakira 2013, yakoze nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa, no mu rwego ngishwanama rwa mbere muri St Augustine i Chicago, ndetse akomeza gukora ivugabutumwa kugeza igihe Papa Francis amugize Musenyeri, wa Peru ku ya 03 Ugushyingo.
Mu mwaka wa 2023, Papa Francis yamugize Arikipiyesikopi ndetse amuha inshingano zo kuyobora Ikigo gishinzwe gutegura Abepisikopi, (Dicastery for Bishops), aho yagaragaje ubunararibonye mu guhuza Abepiskopi bo mu bihugu bitandukanye, bihita bimuhesha kuba Karidinali mu 2024.
Papa Leo XIV azwiho kuba umuntu wicisha bugufi, wita ku bantu, kandi wita ku baturage bakennye n’abimukira.
Yamenyekanye mu guharanira ubutabera imibereho myiza, ndetse no gushyigikira gahunda za Papa Francis zijyanye no gufasha abimukira no guteza imbere ubumwe bw’abakirisitu ku Isi.
Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gutorerwa kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya, Papa Leo XIV yashimangiye ubutumwa bw’amahoro, ubumwe, n’urukundo, anashimira Papa Francis ku murage yasize, ndetse anavuga ko azakomeza umurongo we mu guteza imbere ubutabera n’ubumwe bw’abakirisitu.
Akaba yahisemo kwitwa izina rya Papa Leo XIV kugira ngo rihuze n’umurage wa Papa Leo XIII, wamenyekanye mu guharanira uburenganzira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ubu Papa Leo XIV ari mu ngoro ya Vatikani, aho akomeje inshingano ze zo kuyobora Kiliziya Gatolika no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’umuryango w’abakirisitu ku Isi.