Rwandanews24

M23 yemeje ko Kabila yageze i Goma

Umuvigizi w’umutwe wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, ugenzura umujyi wa Goma yatangaje ko uwahoze ari perezida wa DR Congo yageze muri uwo mujyi .

Mu butumwa burebure yashyize kuri X, yagize ati “ Ihuriro AFC/M23 rishimishijwe no kugaruka k’uwahoze ari umukuru w’Igihugu ,Senateri w’Ubuzima bwe bose, Joseph Kabila Kabange I Goma , mu gihugu cye cya DRC.”

Kanyuka avuga ko ukugaruka mu gihugu bivuze ikintu gikomeye muri Politiki kandi ari amahitamo meza.

Yongeraho ko “ I Goma ,Kabila yakiriwe, aho hakiri ibibazo bitandukanye birimo ivangura, guhuhotera abanyapoltiki, igihano cy’uru[fu ndetse n’imvugo z’urwango.”

Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23, Col Willy Ngoma, nawe yatangaje ko Kabila yageze muri uyu mujyi uri mu maboko ya M23.

Yagize ati “ ARC/AFC yishimiye ukuza no kubaha uwahoze ari umukuru w’igihugu na senateri ubizima bwe bwose , umusirikare wa Rubanda , Joseph Kabila Kabange mu bice byabohowe na M23/AFC. “

Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Mu cyumweru gishize sena ya DR Congo Kabila abamo nk’umusenateri ubuzima bwe bwose ,yamukuyeho ubudahangarwa nyuma y’ubusabe bw’ubushinjaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kabila w’imyaka 53, yaherukaga muri DR Congo mu mpera za 2023 yavugaga ko agiye ku mpamvu z’amasomo muri Afurika y’Epfo.