Rwandanews24

M23 yashyizeho Guverineri muri Kivu y’Amajyaruguru

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje bunashyiraho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy agirwa Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko mu gihe Amani Bahati Shaddrak yagizwe Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo by’Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Ni amazina agaragara mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, yavuze ko ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyizeho Guverineri n’Abamwungirije Babiri bayoboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Meya w’Umujyi wa Goma n’Abayobozi ba Teritwari.

Abayobozi bashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryahinduwe rikuzuzwa mu itegeko No 11/002 ryo ku wa 20 Mutarama 2011 mu ngingo yaryo ya 64.

Amani Bahati Shaddrak azwi cyane muri politiki ya RDC kuko yabaye Umudepite w’Intara atorewe i Masisi. Ni mu gihe Manzi Ngarambe Willy yari ahagarariye M23 muri diyasipora.


Manzi Ngarambe Willy agirwa Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko

Amani Bahati Shaddrak, Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo by’Ubukungu, Imari n’Iterambere