Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiimwa, yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru mu Mujyi wa Goma, cyagarutse ku ishusho rusange y’ibice M23 imaze gufata kuva urugamba rwo guharanira uburenganzira bwayo rwashyirwamo imbaraga.
M23 igenzura ibice bikomeye bya Kivu y’Amajyaruguru birimo Umujyi wa Goma n’izindi nkengero zawo. Zinagenzura Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Burundi zikomeje kurwana ku ruhande rwa leta ya RDC mu bice bya Uvira.
Bisiimwa yavuze ko nta mishyikirano M23 ifitanye n’u Burundi, kuko ari igihugu kirwanya uyu mutwe, ndetse ko icyo gisirikare gifatanya n’umutwe wa FDLR.
Ati “Hari abarwanyi benshi ba FDLR [hafi y’umupaka] aho bari kwisuganya ngo badutere. Aho ni ho ibitero biri guturuka. Igisirikare cyabwo cyinjira mu bice byacu kikica abaturage.”
Bisiimwa yavuze ko ubutasi bwa RDC buri gukorera cyane mu duce twa Uvira, hanyuma bugatanga amakuru ku ngabo zikoresha drones, zikarasa mu bice birimo abaturage.
Ati “Dutekereza ko ubwo iyi ntambara izaba irangiye, Ingabo z’u Burundi zizasubira ku butaka bwazo. Nta kibazo dufitanye n’Abarundi, ni abavandimwe bacu. Abayobozi babo bari gukoresha igisirikare mu kwica abasivile b’Abanye-Congo, ntitwashyigikira bene iyo guverinoma.”
“Icyo tubasaba ni ukuva ku butaka bwacu, kuko amahirwe amwe dufite ni ukwicarana na guverinoma ya Congo tukaganira, tugashaka igisubizo. Nk’uko ingabo za SADC zatashye, nabo bakwiriye kubigenza batyo bagasubira mu Burundi.”
Bisiimwa yavuze ko nta nyungu M23 ifite mu Burundi, ko yo iri ku butaka bwayo, kandi ko nta kibazo na kimwe iteye u Burundi. Ati “U Burundi bukwiriye kwita ku bibazo byabwo butohereje abasirikare kwica abasivile.”
Yavuze ko mbere y’uko u Burundi bwinjira muri iyi ntambara, yahuye na Perezida wabwo, Evariste Ndayishimiye, amusobanurira uko ibintu bimeze. Icyo gihe ngo Ndayishimiye yabwiye Bisiimwa ko intambara ya M23 imeze nk’iyo CNDD-FDD yanyuzemo.
Ati “Yavuze ko ari akarengane katumye bafata intwaro. Hanyuma ni ukubera iki ari gukora ibyo yigeze kurwanya? Reka mwibutse, hamwe n’izindi guverinoma i Burundi, mu Rwanda na Uganda, hose bagiye ku butegetsi nyuma y’igihe bahezwa.”
“Barwanyije akarengane, baragatsinda. Museveni umunsi umwe ari i Kinshasa yigeze kuvuga ko we na Kagame bagiye ku butegetsi nyuma yo kurwanya ihezwa.”
“Yatanze umuburo icyo gihe ko abahejwe uyu munsi, bashobora kuguhirika ejo. Ubwo nibwo butumwa duha Kinshasa: Iyo abantu bahejwe, ntacyo guhomba baba bafite. Barwana nta kwitangira kugira ngo babeho. Ni ibyo turi gukora.”
Hashize iminsi mu misozi ya Uvira hari imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za leta zifatanyije n’u Burundi, FDLR na Wazalendo. Ni imirwano yabereye mu bice bya Rugezi, muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo n’ahandi.
Bisiimwa yatanze uyu muburo mu gihe Perezida w’u Burundi yagiriye uruzinduko i Kinshasa agahura na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi.