Rwandanews24

Leta ya DRC yahagaritse ingendo z’indege za gisivili kubera kugirira ubwoba M23

Congolese businessmen and women who lives in Goma and it's surroundings, use Kigali/ Rwanda Airport whenever they want to travel for business purpose because Goma Airport is not able to receive big flight companies. But construction process have started to make Goma Airport the greatest one in the region. This will boost the economy of the East part of DRC. I have talked to the division of infrastructure where I got the confirmation of the process of rehabilitation that will cost 52 million dollars. I also talk to one businessman who travel to chine passing by Kigali, he was happy to hear the Airport is going to be constructed after so long.(Evelyne Kavira Mathe, GPJ Democratic Republic of the Congo)

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko indege za gisivili zibujijwe guhagarara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ,kubera impamvu zagizwe ibanga ariko leta ivuga ko ari iza tekiniki.

Bivugwa ko hari amakuru ikigo cy’ubutasi cya DEMIAP cyakiriye avuga ko umutwe wa M23 waba ufite umushinga wo kugenda uyobya indege ,hifashishijwe uburyo bwa Radar.

Kubera iyo mpamvu,ngo urwego rw’ubutasi rwashyizeho icyitonderwa cy’uko indege zitagomba kongera gucaracara kw’icyo kibuga mu gihe hatarafatwa izindi ngamba.

Umwe mu basilikare bakomeye bo mu mutwe wa HIBOU SPACIAL FORCE utakunze ko amazina ye atangazwa ,akaba akorera ku kibuga cy’indege cya Goma yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko nubwo ingendo z’indege za gisivili zibujijwe ariko iza gisirikare zo zagumye mu mirimo yazo nk’ibisanzwe.

Ikibuga cy’indege cya Goma kirinzwe n’abasirikare barenga ibihumbi 8 ,biganjemo ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,Ingabo za SADC ,Abacancuro b’Abanya Romania,FARDC yiganjemo abasirikare barinda umukuru w’igihugu bazwi nk’Abajepe ndetse n’ingabo zidasanzwe za HIBOU SPECIAL FORCE,

Umuvugizi w’igisirikare cya Leta, FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt.Col Ndjike Kaiko yoherereje ubutumwa bugufi Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ubutumwa  bugira buti:”ikibazo kirazwi hari gukorwa imirimo ya tekiniki kugira ngo ingendo zisubire ku murongo.