Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2025, hatangiye amatora yo gusimbura Papa Francis uherutse kwitaba Imana. Kuri uwo munsi wa mbere, nta mu Cardinal n’umwe watowe ngo abe Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, ibintu byamenyekanye binyuze ku mwotsi w’umukara wazamutse saa tatu z’ijoro.
Mu matora ya Papa, iyo nta muntu ubonye amajwi abiri kuri atatu (2/3) kugira ngo yemezwe, hazamurwa umwotsi w’umukara. Iyo habonetse utsinze, hakazamurwa umwotsi w’umweru nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya yabonetse.
Vatican News yatangaje ko abagera ku 45,000 bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma, bategereje kureba ubwoko bw’umwotsi. Benshi bari bafite icyizere ko Papa mushya yatangazwa ako kanya, ariko babyiboneye ko bitabaye kuko umwotsi wazamutse wari umukara.
Aba Cardinal 133 bari kwitoramo Umushumba Mushya wa Kiliziya Gatolika. Babanjirije itora ry’uyu munsi wa mbere n’indirimbo ya Veni Creator Spiritus, isanzwe iririmbwa mu rwego rwo gusaba ubufasha bwa Roho Mutagatifu mu gihe cy’ibikorwa bikomeye nk’ibi.
Aba Cardinal bacumbikiwe muri Casa Santa Marta, ariko amatora akorerwa muri Chapelle Sistine, ahantu hihariye kandi hafite amateka akomeye muri Kiliziya.
Papa uzatorwa muri aya matora azaba ari uwa 267 kuva Mutagatifu Petero, wemewa nk’wasize ashinze Kiliziya Gatolika y’i Roma.
Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi barakomeje gusenga no gutegereza ko Roho Mutagatifu amurikira Aba-Cardinal, hakaboneka Umushumba uzayobora Kiliziya mu gihe gikurikira.