Komisiyo idasanzwe ya Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe umwanzuro wo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila, wahoze ayobora icyo gihugu, kugira ngo atangire gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bikomeye ashinjwa.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 22 Gicurasi 2025, nyuma y’itora ryabereye mu ibanga, aho Abasenateri 40 bagize iyo Komisiyo bose batoye bishyigikira ko Kabila yamburwa ubudahangarwa bwe nk’umusenateri uhoraho.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye ko Kabila yamburwa ubudahangarwa, kugira ngo atangire gukurikiranwa mu nkiko. Bumushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibi byaha byose bihuzwa n’uruzinduko Kabila yagiriye muri Mata 2025 mu mujyi wa Goma, uri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23, aho Leta ya RDC ivuga ko ari ikimenyetso simusiga cy’uko yaba abarizwa mu bayobozi b’iryo huriro ry’inyeshyamba.
Nubwo Komisiyo idasanzwe yamaze gutora uwo mwanzuro, utegerejwe kwemezwa na Inteko Rusange ya Sena, kugira ngo ubone gushyirwa mu bikorwa. Ni igice cya nyuma cy’uru rugendo rushobora gutuma Kabila ahagararira imbere y’inkiko.
Tariki ya 15 Gicurasi 2025, Abasenateri bari bateranye ngo bagire icyo bafataho umwanzuro, ariko ntibumvikana, bamwe bagaragaza ko uwahoze ari Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje gukorwa itora rihuriweho na Sena yose. Ibi byatumye hashyirwaho Komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma ubwo busabe.
Iyo Komisiyo yihariye igizwe n’Abasenateri 40 baturuka mu mashyaka yose no mu ntara zose za RDC, iyobowe na Christophe Lutundula, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Lutundula ni umwe mu banyapolitiki bakomeje kwamagana Kabila, bakanamushinja kugira uruhare mu ihungabana ry’umutekano w’igihugu.
Joseph Kabila yategetse RDC guhera mu 2001 kugeza mu 2019, nyuma ahita agirwa Senateri ubuziraherezo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Ni ubwa mbere agiye kwamburwa ubudahangarwa n’urwego rwa Sena nyuma yo kuva ku butegetsi.