Umujyi wa Kigali watangaje ko ahantu hane hazaturikirizwa urufaya rw’urumuri mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mushya wa 2025.
Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa X [Twitter], Umujyi wa Kigali watangaje ko ibi bikorwa bizabera ku i Rebero kuri Canal Olympia, Imbuga City Walk, Kigali Convention Centre no kuri Serena Hotel.
Biteganyijwe ibikorwa byo guturitsa rw’urumuri bizaba saa Sita z’ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2025.
Umujyi wa Kigali wahamagariye abawutuye kuzaseruka ari benshi bagafatanya gusoza umwaka no gutangira undi mu mahoro.