Kevin De Bruyne ukina mu kibuga hagati muri Manchester City, yatangaje ko atazakomezanya nayo nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Ibi bikubiye mu ibaruwa yageneye abakunzi be biganjemo abafana n’abo babanye muri Manchester City, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025.
Ati: “Abareba neza ibi bintu murabona aho biri kwerekeza. Gusa ndashaka kubishyiraho umucyo nkabamenyesha ko aya ari amezi yanjye ya nyuma nk’umukinnyi wa Manchester City.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo byoroshye kwandika amagambo nk’aya nk’umukinnyi wa ruhago, ariko tuba twiteguye ko igihe nk’iki kizagera. Uwo munsi ni uyu kandi ni njye wa mbere mukwiriye kubyumvana.”
Kevin De Bruyne yongeyeho ko kuba muri Manchester City hari byinshi byamugejejeho mu byo yifuzaga, bityo amateka yahagiriye atazigera yibagirana, uhereye kuri we no ku muryango we.
Ati: “Umupira w’amaguru watumye mbamenya mwese, mbamenyeye muri uyu mujyi [Manchester]. Narwanaga no kugera ku nzozi zanjye ariko ntazi ko uru ari urugendo ruzampindurira ubuzima. Uyu mujyi, iyi kipe, aba bantu, mwampaye byose.”
Yongeyeho ati: “Nta mahitamo nari mfite usibye kubitura ibyo mwampaye. Manchester izahora mu byangombwa by’abana bacu, ikindi kirenzeho ni uko izahora mu mitima yacu. Mwabyanga mwabyemera iki ni cyo gihe cyo kubabwira ngo murabeho.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yari amaze imyaka 10 muri iyi kipe yagezemo avuye mu ya Wolfsburg yo mu Budage.
Mu mikino 413 De Bruyne yakiniye Manchester City mu marushanwa yose yatsinze 106.
Kevin De Bruyne yatwaye ibikombe bitandukanye birimo bitandatu bya Premier League, bitanu bya Carabao Cup, bibiri bya FA Cup, bibiri bya Community Shields na UEFA Champions League mu 2023.
Yabaye kandi umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Bwongereza inshuro ebyiri. (2019/20 na 2021/22).