Ingabo za Afurika y’Epfo zari zimaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanya n’ingabo za FARDC mu kurwana n’umutwe wa M23 zigiye gutaha, zinyuze mu Rwanda.
Afurika y’Epfo yohereje ingabo zirenga 2900 mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SAMIRDC.
Izi ngabo zajyanye n’iza Malawi na Tanzania, zisangayo iz’u Burundi zinifatanya na FARDC, Wazalendo n’abacanshuro b’Abanyaburayi ariko M23 ibakubita inshuro, hapfa abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo, Goma irafatwa, abasirikare bari bayirimo bazengurukwa na M23.
Ingabo za Afurika y’Epfo zahagaritse imirwano, ihurizo risigara ku kumenya uko zizava mu Burasirazuba bwa Congo, kuko Ikibuga cy’Indebe cya Goma cyangiritse.
Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yamaze iminsi yotsa igitutu Perezida Cyril Ramaphosa ngo acyure ingabo z’igihugu zireke kwicirwa mu mahanga zizira inyungu z’umuntu ku giti cye.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanhyuka aherutse kubwira itangazamakuru ko igihe kigeze ngo ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu bigo bya MONUSCO zitahe ndetse bagiye kuzireba bakazibwira ko inzira ishoboka zanyuramo ari umupaka w’u Rwanda.
Ati “Byavuzwe kenshi ko twe twiteguye kubaha inzira bakagenda. Ikibuga cy’indege [cya Goma] ubu ntibyashoboka ko bagikoresha. Hari ibisasu byinshi bigitezemo, n’inzira y’indege yuzuye ibinogo kubera kubera ibisasu byaharashwe.”
“Twababwiye ko bashobora kunyura mu Rwanda bagasubira iwabo. Twe nta kibazo tubifiteho. Twababwiye ko n’ubwo bari kuba mu birindiro bya MONUSCO bagomba gusubira iwabo.”
Amakuru avuga ko aba basirikare bazanyura ku mupaka w’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, ari 189 bakomeretse barimo batanu barembye cyane n’abagore babiri batwite. Izi ngabo zageze muri RDC mu mpera za 2023.
Depite Carl Niehaus mu ntangiriro za Gashyantare 2025 yavuze ko u Rwanda rwahaye Afurika y’Epfo inzira yo kunyuzamo imirambo ikayanga ivuga ko byaba ari agasuzuguro.
Ati “Perezida Kagame yahaye Afurika y’Epfo uruhushya rwo gukoresha inzira yo mu Rwanda, ariko Afurika y’Epfo ibibona nk’agasuzuguro, ihitamo kudakoresha ayo mahirwe.”
Abadepite ba Afurika y’Epfo bashinje Perezida Ramaphosa kohereza ingabo z’igihugu gupfira muri RDC mu nyungu ze, umuryango we n’aba hafi ye bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bikavugwa ko yari ari kubaharurira inzira ngo bazajye kuyacukura mu Burasirazuba bwa RDC.
Bibazaga kandi ukuntu mu bihugu 15 bigize SADC ibihugu bitatu ari byo byohereje ingabo gusa, ibindi bigahitamo kwifata.