Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite.
Mu ijambo ry’iminota 45, Joseph Kabila yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagendeye ku bihuha ko yagiye i Goma butangira kumugendaho.
Yemeje ko atagiyeyo ariko ari mu nzira vuba azajya i Goma.
Perezida Kabila watanze ubutegetsi mu bwumvikane, avuga ko kutavuga byari kuzamujyana imbere y’ubutabera bw’amateka, akemeza ko abaturage bari mu kaga bityo agomba kuvuga.
Yavuze ko mu mwaka wa 2019, ava ku butegetsi yasize igihugu kiri hamwe, gifite amahoro, nta myenda gifite kandi igisirikare gikomeye ndetse n’inzego z’ubutegetsi zihamye.
Mu myaka itandatu ikurikiyeho, ngo igihugu cyahindutse akavuyo, kirangwa n’umutekano muke, kudakurikiza amategeko, no gusuzugura abaturage.
Yagize ati “Ubutegetsi buriho bwahinduye igihugu nk’ikinamico. Ubutabera bwahindutse igikoresho, igisirikare cyasimbuwe n’imitwe yitwaje intwaro, abaturage bagambaniwe n’abagombye kubakorera.”
Perezida Kabila ashinja uwamusimbuye gucamo ibice abaturage, gutegekesha icyenewabo, gukoresha abacanshuro, n’ibindi byakeneesheje Congo.
Joseph Kabila yavuze ko atazatatira indahiro yakoze nk’umusirikare, yavuze ko yifatanyije n’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo batereranywe na Leta, agasaba ko ibagarukaho kuko na bo bakeneye ko abana babo biga.
Mu mirongo migari yatanze Kabila avuga ko kureka igitugu, guhagarika intambara, gushyira ubutegesti mu gihugu hose, kugendera ku mategeko, kunga abanye-Congo, bakaba umwe, guteza imbere igihugu kandi ubukungu bugacungwa neza bugasaranganywa, kuganira mu buryo buhoraho kandi nta gucengana hagati ya Congo n’ibihugu biyikikije, kugarura icyizere ku bafatanyabikorwa ba Congo, gusenya imitwe yose yitwaje intwaro, kureka gukoresha abacanshuro no gucyura ingabo zose z’amahanga ziri muri Congo.
Izo ngingo zigera kuri 12 ngo ziramutse zubahirijwe igihugu cyava mu kangaratete ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagishyizemo.
Joseph Kabila avuze ibi mu gihe Sena ya Congo yamukuyeho ubudahangarwa nka Senateri w’ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi, kugira ngo akurikiranwe n’Urukiko rwa Gisirikare.