Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Legend, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Yari aherekejwe n’umugore we, Chrissy Teigen, uzwi nk’umunyamideli n’umwanditsi.
John Legend aje mu Rwanda nk’umuhanzi mukuru uzaririmba mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ giteganyijwe kubera muri BK Arena. Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2025, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bwiza na DJ Toxxyk.
Igitaramo cya Move Afrika cyitezweho kugaragaramo ibirori bidasanzwe, aho amatike yasohotse ku isoko yacurujwe ku biciro bitandukanye. Itike ya make yagurwaga ibihumbi 30 Frw, mu gihe indi yaguraga ibihumbi 70 Frw, hakaba n’iy’ibihumbi 100 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 135 Frw, bitewe n’aho ugura itike ashaka kwicara. Nubwo bimeze bityo, amatike asigaye ku isoko ni mbarwa, bikaba byitezwe ko igitaramo kizitabirwa n’abantu benshi.
John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye utumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, nyuma ya Kendrick Lamar. Azwi mu ndirimbo zakunzwe ku isi hose, zirimo “All of Me’’, “Tonight (Best You Ever Had)” n’izindi nyinshi zifite ubutumwa bwimbitse.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga Global Citizen, ugamije kurandura ubukene ku Isi, binyuze muri gahunda ya Move Afrika. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) narwo rufatanyije muri iyi gahunda, igamije guteza imbere iterambere binyuze mu bukangurambaga bushyigikirwa na muzika.
Global Citizen ikoresha muzika na politiki mu bukangurambaga bwibanda ku bibazo byugarije isi, binyuze mu bitaramo bica imbonankubone, inama z’abayobozi, n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro.
Abakunzi b’umuziki bariteguye kwakira igitaramo cy’amateka, aho John Legend azazana ubuhanga bwe mu muziki mu Mujyi wa Kigali. Abatabashije kubona amatike mbere bakomeje gushakisha uko babona imyanya, mu gihe abashoboye kuyabona biteguye kwishimira ibirori bidasanzwe.