Rwandanews24

Jenerali wo muri Afurika y’Epfo yavuze ko gisirikare cyabo kidashoboye

Lt Gen Ntshavheni Peter Maphaha uyobora ishami ry’igisirikare cya Afurika y’Epfo rishinzwe ubuvuzi, yatangaje ko igisirikare cyabo kidafite ubushobozi bwo kurinda imipaka.

Mu butumwa yatanze ubwo yasezeraga ku basirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Maphaba yagaragaje ko igisirikare cyabo kitajyanye n’izina igihugu cyabo gifite.

Ati “Ni bangahe muri mwe mushobora kubaka inzu nziza kandi ihenze, ariko ntimushyireho uruzitiro n’uburinzi? Ntekereza ko nta n’umwe muri mwebwe wabikora. Itegeko Nshinga riteganya ko SANDF ifite inshingano yo kurinda no kurwanirira igihugu.”

Uyu musirikare yakomeje ati “Niba turi igihugu gikomeye muri Afurika, ibyo duha igisirikare bikwiye kubigaragaza. Byinshi byaravuzwe ko SANDF idafite ibikoresho bihagije, idafite ubushobozi buhagije, ntabwo nshaka kubyinjiramo ariko ndasaba abanyapolitiki bari hano ko ubutaha muzicara, mukajya impaka, muzatekereze niba murinzwe cyangwa se mutarinzwe.”

Uyu musirikare yagaragaje ko impamvu abanyapolitiki bakwiye kwibaza niba barinzwe, ari uko uburezi buhabwa abana babo ndetse n’izindi nzego, bidashobora gutera imbere mu gihe umutekano wa Afurika y’Epfo utizewe.

Ati “Ntabwo turinzwe, imipaka yacu ni inzira z’ubusamo kubera ko mwebwe abanyapolitiki mwahisemo kugira igisirikare cya Mickey Mouse (cartoon). Mumbabarire kuba mbivuze ariko…ntabwo ndi kuvuga imbwirwaruhame ya politiki.”

Umwe muri ba Perezida ba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ishinzwe igisirikare, Dakota Legoete, yabajijwe niba koko igisirikare cyabo kimeze nka ‘Cartoon’ ya Mickey Mouse, asubiza ko bibabaje kuba Lt Gen Maphaba avugira aya magambo ku kiriyo.

Legoete yatangaje ko hashize icyumweru iyi Komisiyo ibajije Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Rudzani Maphwanya na Minisitiri w’ingabo, Angelina Motshekga, niba imipaka ya Afurika y’Epfo itekanye, bayisubiza ko itekanye. Yagaragaje ko imvugo ya Lt Gen Maphaba itera urujijo.

Yagize ati “Iyo Général avuze ibintu nk’ibi, bigabanya icyizere abaturage bafitiye urwego. Iyo General abivuze, igihugu kiba kiri mu bibazo. Agomba gusobanura byinshi, dukwiye kumenya ubushobozi afite, dushaka kumenya niba atazi inshingano ze.”

Uyu munyapolitiki yatangaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo na Minisitiri w’ingabo bakwiye gufatira ingamba Lt Gen Maphaba, kuko ngo ntabwo Général akwiye kuvuga ibyo yishakiye, cyane ko ibyo yavuga bishobora guhungabanya igihugu.