Leta y’u Burundi iherutse kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe kugira ngo bahangane n’umutwe wa Twirwaneho uri mu ihuriro AFC rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta y’u Burundi iherutse kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe kugira ngo bahangane n’umutwe wa Twirwaneho uri mu ihuriro AFC rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bitandukanye n’ibisanzwe, aba basirikare hamwe na bagenzi babo bo mu rwego rw’ubutasi babarirwa mu magana boherejwe bambaye imyambaro ya gisivili, bambuka banyuze mu gace ka Ubwari gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Tanganyika.
Bageze muri Ubwari, bakomereje mu gace ka Rugezi na Lulenge muri Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava mu bashinzwe umutekano abyemeza.
Hari hashize iminsi Leta y’u Burundi igaragaza ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akwiye gukemurwa binyuze mu biganiro bya politiki. Bikekwa ko kohereza abasirikare bambaye imyambaro ya gisivili byari mu rwego rwo kwiyoberanya.
Mu mirwano yabereye muri utu duce two muri teritwari ya Fizi tariki ya 15 Mata 2025, ingabo z’u Burundi zapfushije abasirikare benshi, icyakoze ntabwo umubare w’abapfuye n’inkomere uramenyekana.
Tariki ya 18 Mata, bamwe mu basirikare bakomerekeye muri iyi mirwano bashyizwe mu bwato bunyaruka kugira ngo basubizwe i Bujumbura, banyuze muri Tanganyika.
Uru rugendo ntabwo rwagenze neza kuko ubu bwato bwarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika, hapfa abasirikare 12 barimo icyenda bari bakomerekeye mu mirwano.
Ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2022 hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byagiranye. Aya masezerano yavuguruwe muri Kanama 2023, zemererwa no gukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hashingiwe kuri aya masezerano, u Burundi bumaze kohereza mu burasirazuba bwa RDC ingabo zirenga ibihumbi 20, gusa zananiwe gufasha Leta ya RDC kwisubiza ibice byinshi ihuriro AFC/M23 rigenzura.