Rwandanews24

Ingabo za SADC zashinjwe uruhare mu gitero cyo kugerageza kwisubiza Goma

AFC/M23 yashinje Ingabo z’Umuryango SADC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) kugira uruhare mu gitero cyagabwe n’Ingabo z’iki gihugu, FARDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo, hagamijwe kwisubiza Umujyi wa Goma.

Ku wa 12 Mata 2025 nibwo Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ryatangaje ko ryasubije inyuma igitero cy’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu mu mujyi wa Goma.

Cyagabwe ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, aho mu bice bigize uburengerazuba bwa Goma birimo Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert humvikanye amasasu menshi.

Ku ikubitiro, AFC/M23 iki gitero yagishinje Ingabo za RDC (FARDC), FDLR ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.

Mu rindi tangazo AFC/M23 yaje gushyira hanze yavuze ko iki gitero cyanagizwemo uruhare n’Ingabo za SAMIDRC, kandi ko atari icya mbere.

Iti “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma ibitero bikomeje kugabwa muri Goma na SAMIDRC ku bufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo, birimo n’icyo ku wa 11 Mata 2025, bihungabanya ituze n’umutekano by’abasivile.”

AFC/M23 yakomeje ivuga ko yabashije gusubiza inyuma iki gitero, gusa ishimangira ko kinyuranyije n’amasezerano yagiranye na SAMIDRC na gahunda yo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.

Mu minsi mike ishize SAMIDRC yagiranye ibiganiro na AFC/M23, bemeranya ko Ingabo z’uyu muryango zigomba kuva i Goma, zikoresheje ikibuga cy’indege kiri muri uyu mujyi, nyuma yo kugisana.

AFC/M23 yakomeje ivuga ko ishingiye kuri iki gitero isaba, Ingabo za SAMIDRC kuva i Goma vuba na bwangu, ndetse ingabo za FARDC ziri mu bigo bya Monusco zikamanika intwaro.

Umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo yatsindaga ingabo za RDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo byawubagamo.

Ingabo za SAMIDRC zarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Congo zahise zigoterwa muri uyu mujyi n’abarwanyi ba M23.