Rwandanews24

Ingabo za SADC zari mu burasirazuba bwa RDC zatangiye guhata zinyuze mu Rwanda

Kuva kuri uyu wa 29 Mata 2025, ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC), zakoreraga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zatangiye urugendo rwo gutaha, zinyuze mu Rwanda.

Izi ngabo zirimo izo muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, zari zoherejwe muri RDC mu rwego rwo gufasha guhangana n’umutwe wa AFC/M23, aho zifatanyaga n’ingabo za Leta ya Congo. Zatangiye imirimo yazo mu Ukuboza 2023, ariko ibikorwa byazo byaje guhagarara mu mpera za Mutarama 2025, nyuma yo gutsindwa imirwano mu mijyi ya Sake na Goma.

Mbere y’uko zitangira kuva muri Congo, kuri uyu wa Kabiri mu gitondo habaye igikorwa cyo kugenzura ibyangombwa by’aba basirikare ku mupaka wa La Corniche uhuza RDC n’u Rwanda, ari nawo wanyujijwemo uru rugendo rwo gutaha.

Nubwo umubare nyirizina w’abasirikare batashye muri iki cyiciro utatangajwe, hari amakamyo arindwi yagaragaye atwaye ibikoresho bya gisirikare, hamwe n’imodoka nto zari zirimo abahagarariye inzego zinyuranye zabaherekeje. Amakuru yizewe avuga ko kuri iyi tariki hatahukanwe ibikoresho ndetse n’abasirikare bake babiherekeje, abandi bakaba bazataha mu byiciro bikurikiraho.

SADC yari ifite gahunda ko aba basirikare banyura mu nzira ya Rubavu–Kigali–Rusumo, bakajya gukomeza urugendo berekeza mu karere ka Chato, kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania.

Tariki ya 8 Gashyantare 2025, habaye inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize SADC n’abo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabereye muri Tanzania. Iyo nama yemeje ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo gikwiye gukemurwa biciye mu nzira ya politiki aho gukomeza imirwano. Ni ku mpamvu iyo nama yashyizeho umurongo wo gusoza ubutumwa bwa SADC muri Congo.

 

Bikurikije imyanzuro y’iyo nama, tariki ya 13 Werurwe 2025, SADC yafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo, inasaba ko zitangira gutaha mu byiciro.

Ubusanzwe SADC yari yifuza ko izi ngabo zatwarwa n’indege zivuye ku kibuga mpuzamahanga cya Goma. Ariko ibyo ntibyashobotse kuko icyo kibuga cyangijwe n’ingabo za Leta ya Congo mbere y’uko zihunga imirwano. Umutwe wa AFC/M23 nawo warwanyije icyo gitekerezo, avuga ko bidashoboka.

Nyuma yo kunanirwa kumvikana ku ikoreshwa ry’icyo kibuga cy’indege, SADC yahisemo inzira yo ku butaka maze isaba u Rwanda kuziruhukira inzira. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje ko Leta y’u Rwanda yemeye iyo nzira nyuma y’uko SADC ibisabye.