Rwandanews24

Ingabo za Afurika y’Epfo zatsindiwe muri Congo zageze iwabo

Ingabo za Afurika y’Epfo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), zageze iwabo nyuma y’amezi atanu zarafatiwe muri icyo gihugu nyuma yo gutsindwa urugamba zahanganyemo n’abarwanyi ba M23.

Ku wa 13 Kamena 2025, Igisirikare cya Afurika y’Epfo ( SANDF) cyatangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga,  yakiriye abanyamuryango 249 b’Ingabo z’igihugu basoje ubutumwa bwa SADC.

Kuri X cyanditse giti “Intwari z’abasirikare b’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo bageze ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Waterkloof bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Murakaza neza mu rugo, basirikare bacu.”

Aba basirikare bari mu butumwa bwa SAMIDRC bwari bugizwe n’abasirikare ba Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi bwatangiye mu mpera za 2023.

Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu kwiswe ‘gushyigikira ibiganiro by’impande zifitanye amakimbirane.

Aba basirikare bari baratsindanwe n’abandi bari mu ihuriro ry’ingabo za Congo mu ntamabara baganganiyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 kugeza ufashe Umujyi wa Goma n’ibindi bice biwukikije muri Kivu ya Ruguru.

Nyuma yo gutsindwa habaye ibiganiro bitandukanye byari bigamije gutuma izi ngabo zataha zinyuze mu kirere, ibitaraje gukunda nk’uko byasobanurwaga ko ikibuga cy’indege cya Goma kitakoreshwa kuko cyangiritse mu mirwano.

Kuva muri Mata 2025, abasirikare ba SADC bagiye bataha ari bake baherekeje ibikoresho bya gisirikare byakoreshwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.

Ku wa 12 Kamena 2025 nibwo hagararagaye  bisi nini zinyuze mu Rwanda zivuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC. Zanyuze mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali-Rusumo.

SADC yari yavuze ko aba basirikare bakomereza urugendo i Dar es Salaam muri Tanzania. Aho ni ho aba Afurika y’Epfo na Malawi bafatira indege, bakomereze mu bihugu byabo.

Zageze iwabo ziciye mu Rwanda
Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yaje kwakira abasirikare