Rwandanews24

Imvano y’igisubizo cya ’Ntabwo mbizi’ Perezida Kagame yahaye CNN

Mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru, Larry Madowo, cyagarutse ku ngingo zitandukanye cyane cyane ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko benshi baza gutungurwa n’uburyo CNN yatangaje iby’iyi nkuru.

Kimwe mu byagarutsweho cyane ni igisubizo Perezida Kagame yahaye uyu munyamakuru ubwo yamubazaga niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, aho yamusubije agira ati “ntabwo mbizi”.

Mu mashusho y’iminota 3:55 yagiye hanze, CNN yashatse kugaragaza ko iki gisubizo cya Perezida Kagame gishimangira ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC cyangwa zitariyo, kandi ari Umugaba w’Ikirenga wazo.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ibyakozwe na CNN byabaye ku bushake hagamijwe kuyobya abantu, cyangwa kubakurura.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye na Kigali Today, yagaragaje ko abantu babasha gusobanukirwa neza ibyavuzwe na Perezida Kagame ari uko bahawe ikiganiro cyose.

Ati “Wibwira ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye n’uriya munyamakuru ikiganiro cy’umunota umwe? Bagiranye ikiganiro cy’iminota 46.”

Mukuralinda yakomeje avuga ko muri iki Kiganiro cy’iminota 46, uyu munyamakuru yabajije inshuro zitabarika Perezida Kagame niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, biza kurangira Umukuru w’Igihugu amuhaye kiriya gisubizo kuko yumvaga yabisobanuye bihagije.

Ati “Uriya rero wabazaga Perezida ati ’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’ Perezida akamusubiza, ubwo ni mu kiganiro muzabyibonera, mu kanya akaba aciye mu idirishya ati ‘Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’, Perezida akamusubiza, mu kanya agaca munsi y’urugi ati ‘Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’ bimaze kuba inshuro nyinshi Perezida aramubwira ati ‘Simbizi’ aramubwira ati ’igihe wahereye ubimbaza se, nibagiwe ibyo nagusubije?’”

Mukuralinda yakomeje avuga ko “Muri ibyo biganiro bagiranye byamaze iminota 40 hafi 46 yabanje kumusobanurira ibirebana n’umutekano kandi arabanza aramubwira ati ‘ntabwo ari bishya, birasanzwe’, amusobanurira cya kibazo nanjye nigeze kuvugaho cy’Abanye-Congo babaza Guverinoma yabo, bazira uko bavutse abigarukaho, bajya mu bya Luanda, bajya mu bya Nairobi byose aramusobanurira, ariko akajya acishamo akongera akamubaza, ni bwo yongeye akamubwira ati ’reka nongere’. Kuri iyi saha no kuri uyu munota uravuga iki? ati ‘Ntabwo mbizi’”.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida Kagame atazi amakuru y’Ingabo z’igihugu.

Ati “None se ko tuzi Perezida wacu, hari icyo atamenya ko biri no mu nshingano ze? Ariko Umunyarwanda we arumva nyine ntekereza ko n’Abanyarwanda bumvishe kiriya gisubizo, bumvise ko Perezida yamusubije kuriya kubera impamvu. Ntabwo bumvise ko amusubije kubera ko atabizi.”

Yongeyeho ati “Noneho rero kugira ngo abantu bashire impungenge batagira ngo wenda Perezida yarananiwe cyangwa se yararangaye cyangwa se yaracitswe, bazumve ikiganiro cyose iminota 46, nibacyumva, bazumva impamvu.”

Mukuralinda yashimangiye ko gukata ikiganiro kuriya, CNN yabikoze ku bushake igamije gukurura abantu.

Ati “Uzanasanga kiriya kibazo cyaraje nko mu minota 10 cyangwa se 15 ya nyuma bivuze ngo bari bamaze iminota 30 baganira, ntabwo ari byo bahereyeho ariko iyo ubyumvise kuriya babikata nkana kugira ngo bagashyireho, nugashyiraho gakurure abantu ariko sinzi niba no kuri CNN barafashe umwanya wo kuzashyiraho ikiganiro cyose kuko baragifite, ariko twebwe turagifite twaracyumvise ni na yo mpamvu mvuga ibi, nta banga ririmo.”

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC, ahubwo asaba ababivuga kwibaza impamvu zajyayo.

Yagiye agaragaza ko muri iyi minsi ari imvugo ikunze kwifashishwa na Leta ya RDC mu kwihunza inshingano zayo zo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bw’iki gihugu.

SRC:IGIHE