Umutekano muke wongeye kuvuza ubuhuha mu mujyi wa Uvira nyuma y’imirwano yadutse hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’urubyiruko rwitwaje intwaro ruzwi nka Wazalendo, basanzwe bafatanyije urugamba rwo kurwanya M23.
Iyi mirwano yatangiye ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, itangirira mu gace ka Kasenga igakwira vuba mu bindi bice by’umujyi.
Nubwo hari igihe gito bahagaritse kurasana, ku gicamunsi amasasu yongeye kumvikana, bitera ubwoba n’impungenge mu baturage.
Abatuye mu duce twa Kakombe na Kasenga bavuga ko bumvise amasasu menshi, aturuka mu mbunda ntoya n’inini, bikabatera gutekereza ko M23 yaba yateye uyu mujyi. Nyuma byaje gusobanuka ko imirwano ibera hagati ya FARDC na Wazalendo.
“Twari twaratangiye kuzinzinga utwangushye kugira ngo turamuke twiteguye guhunga,” umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru.
Ubu abaturage benshi bamaze gufata icyemezo cyo guhunga, bavuga ko nta yandi mahitamo bafite mu gihe izi ngabo zisanzwe zifatanya zigeze aho zirasanira imbere y’abaturage.
Imvano y’aya makimbirane iri mu kutizerana hagati y’impande zombi. Wazalendo ishinja ingabo za Leta gutinya kurwana na M23 no kubatoroka igihe cyose bumvise ko M23 ije.
Baravuga ko hari abasirikare ba FARDC bateguye ubwato kugira ngo batoroke bajye i Kalemie igihe M23 yaba iteye.
Hari n’amakuru ko impande zombi zirwanira kugenzura ibikorwa by’ubujura no guhohotera abaturage, bikorwa ku mugaragaro ku manywa y’ihangu.
Mu gihe FARDC na Wazalendo barwana hagati yabo, abasirikare b’Abarundi boherejwe kurinda Uvira bahisemo kutivanga muri iyi mirwano, bavuga ko barambiwe gukomeza kujyanwa mu ntambara zidafite aho zibaramira nk’abasirikare bo mu kindi gihugu.
Ibi byatumye hari ubwoba ko M23 ishobora kwigarurira umujyi wa Uvira byoroshye, kubera iki cyuho n’umwiryane mu basanzwe bayirwanya.
Umutekano wa Uvira uragenda usubira inyuma cyane mu gihe ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwimukiye muri uyu mujyi nyuma yo kwirukanwa na M23 muri Bukavu.
Gucikamo ibice kw’abarwanya M23 bishobora gukomeza gufungurira inzira iyo nyeshyamba yiganjemo abahoze mu ngabo za CNDP na M23, ikagenda yegera intsinzi binyuze mu kuzamura imvururu n’ubwumvikane buke mu bagomba kuba bayihanganye.