Siborurema Amiel w’imyaka 25 wigishaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza kuri GS Rurembo, mu karere ka Nyamasheke, ubwo yatangaga amasomo, yatunguwe n’uwo bivugwa ko babyaranye, amuzanira uruhunja rw’amzi atatu.
Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri GS Rurembo, riherereye mu Murenge wa Karambi.
Umuyobozi w’iri shuri Nsengimana Aimable, yabwiye bagenzi bacu bo ku Imvaho Nshya ko batunguwe no kubona uwo mukobwa azana uruhinja.
Ati “Abarimu bampamagaye bibaza ibibaye bibayobeye, bambwira ko umukobwa yaje akarunguruka muri sale y’abarimu, agahita yigendera ari ubwa mbere bari bamubonye anacigatiye uruhinja mu ntoki, ntibabyitaho, bagira ngo ni uje gushaka umuyobozi.’’
Yongeraho ko uwo mukobwa yamusanze mu ishuri, amuha uruhinja maze ahita yiruka arabura.
Ati “Sinzi niba umukobwa yari yaje yabiteguye, yahise abura kuko yinjiye mu ishuri ararumuhereza ati akira umwana wawe. Umwarimu aramwakira.”
Naraje nsanga yabuze uko yifata n’uko arufata kubera n’urusaku no kureka amasomo byahise bikurikiraho, mugenzi we w’umwarimukazi ararumwaka aba ari we uruterura.”
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Karambi n’inzego z’umutekano , bashakishije umukobwa, aza kuboneka.
Uyu mukobwa usanzwe ukora akazi ko gusoroma icyayi yavuze ko uwo mwarimu ntacyo amufasha, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana yahisemo kumuzana ku ishuri ngo ikibazo gikemuke.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yaje kwemera koko ko umwana ari uwe ndetse yemera kujya atanga indezo ingana na 20.000frw ku kwezi ndetse akemera kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.
Aya mafaranga ngo azayatanga mu mwaka wose nyuma amasezerano akazahinduka bitewe n’ibyo umwana azaba akenera icyo gihe, mwarimu yakwica amasezerano akazakurikiranwa n’ubutabera.
Nyirantabaruye Béatrice wazanye uruhinja, avuga ko bari basanzwe bakundana ariko kuva yamutera inda atongeye kumuvugisha.
Ati “Twari inshuti zikomeye kuko iwacu n’aho uwo mwarimu yari acumbitse twari duturanye, nkaba naramwirekuriye kuko nabonaga uyu mwarimu ankunda, aza no kuntera inda ariko mubwiye ko numva nshobora kuba ntwite aranyihorera, icyo gihe inda ifite ukwezi.”
Yakomeje asobanura ko nyuma yo kubyarira ku bitaro bya Kibogora, umwana yagize ibibazo ahamara ibyumweru bibiri ataramugeraho. Anavuye mu bitaro, abonye atamwitayeho ajyana ikibazo ku Murenge, baramuhamagara yemera umwana anemera kumfasha ariko nta na kimwe yakoze, ahitamo kumushiyira umwana ku ishuri.
Ati “Natekereje ko kugira ngo yumve ko ibyo akora atari byo namushyira umwana ku ishuri ari mu masomo. Naramumushyiriye ngaruka mu rugo kwahira ubwatsi bw’amatungo kuko ari hafi, abayobozi bampamagaye ndaza, yemera kuzuza inshigano ze z’indezo, aniyemeza kwandikisha umwana, uyu munsi ku wa 22 Gicurasi twajyanye ku Murenge turamwandikisha.”
Avuga ko yanyuzwe n’uburyo abayobozi bakemuye ikibazo kandi ko yizeye ko ibyo mwarimu yemeye azabyubahiriza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse, avuga ko bagikemuye, bizeye ko uyu mwarimu atazakinisha ubuyobozi, azuzuza inshigano ze nk’umubyeyi.
Yasabye abasore batera abakobwa inda kujya bemera kurera abana kuko umwana ni uburenganzira bwe kurererwa mu muryango.
Ivomo: Umuseke.rw