Rwandanews24

Ikipe Zidane agiye kwerekezamo yamenyekanye

PARIS, FRANCE - MARCH 26: Former French international, Zinedine Zidane walks on the field prior to the International Friendly match between France and Brazil at the Stade de France on March 26, 2015 in Paris, France. (Photo by Dean Mouhtaropoulos/Getty Images)

Umutoza Zinedine Zidane umaze igihe nta kazi ibiganiro n’ikipe ya Bayern Munichen bigeze kure ngo azasimbuye Thomas Tuchel uzagenda.

Uyu mutoza wihariye agahigo ko kwegukana Champions League ebyiri zikurikiranya,biravugwa ko habura ibintu bike kugira ngo yemere aka kazi.

Zidane yavuye muri Real Madrid muri Kamena 2021,aho kuva ubwo atarongera gutoza ikipe nimwe.

Kuva icyo gihe, yegerewe n’amakipe menshi nka Juventus, PSG ndetse hari n’ibihuha bivuga ko yahawe ikipe y’igihugu y’Ubufaransa akabyanga.

Mu minsi yashize Bayern Munich yavuganye n’umushakira amakipe kugira ngo imwereke ko imwifuza.

Amazina nka Julian Nagelsmann, Flick na Mourinho yagaragaye inshuro nyinshi ku rutonde byavugwaga ko yifuza, ariko uyu munyabigwi Zidane niwe uri hafi kwegukana aka kazi.

Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko ibiganiro hagati y’izi mpande zombi byamaze gutangira ndetse mu minsi iri imbere basinya amasezerano.

Ubwo uyu mufaransa aheruka kwitabira umukino wa gicuti w’abanyabigwi ba Juventus yavuze ko yiteguye kugaruka mu kazi.

Ati: “Kuki bitabaho?” “Ikintu cyose gishobora kubaho, ariko kuri ubu ndimo gukora ikindi kintu. Nzi neza ko nzagaruka ku ntebe, ndashaka gusubira mu butoza.”