Rwandanews24

Igitutu kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wanze kohereza abimukira mu Rwanda

Bamwe mu banyapolitike bakomeye mu Bwongereza batangiye kotsa igitutu Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, bamushinja gutesha agaciro amasezerano igihugu cye cyari gifitanye n’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira kandi nta kindi gisubizo afite.

Muri Nyakanga 2024 ubwo Keir Rodney Starmer n’ishyaka rye ry’Abakozi batorerwaga kuyobora u Bwongereza bahise batangaza ko batesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ni amasezerano u Rwanda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza ubwo bwayoborwaga n’ishyaka ry’aba-Conservateurs, yari agamije gukemura ikibazo cy’abimukira gikomeje kuzengereza u Burayi.

Byari biteganyijwe ko u Bwongereza buzajya bwohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, ubusabe bwabo bukaba ariho busuzumirwa.

Kugeza ubu bamwe mu banyapolitike bakomeye mu Bwongereza batangiye gushyira ku gitutu Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, kubera gutesha agaciro aya masezerano.

Aba banyapolitike bavuga ko mu gihe Keir Starmer yirengeshejwe iyi mikoranire, Perezida Donald Trump ageze kure yumvikana n’u Rwanda kugira ngo rwakire abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ugushyingo 2024 ni bwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump uherutse gutororerwa kongera kuyobora Amerika, riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu birimo u Rwanda.

Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yagize ati “Trump yiyamamaje atanga isezerano ryo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yiteguye guhagarara ku ijambo rye.”

“Itsinda rye riri kureba kuri gahunda y’u Rwanda. Aratekereza ku kohereza abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu ku buryo bataguma ku butaka bwa Amerika.”

Nubwo u Rwanda na Amerika ntacyo biratangaza kuri iyi mikoranire, aba banyapolitike bo mu Bwongereza bavuga ko impande zombi zamaze kumvikana, ku buryo hari n’abimukira ba mbere baba baragejejwe i Kigali.

Umwe mu banyapolitike batangaje ibi ni Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, ndetse akaba yarashyigikiye yivuye inyuma ko igihugu cye cyohereza abimukira mu Rwanda.

Yagize ati “Wakoze neza cyane Perezida Trump. Twe Urukiko rw’i Burayi ruharanira uburenganzira rw’ikiremwamuntu, rwatubujije kohereza abimukira mu Rwanda. Ishyaka ry’Abakozi ritesha agaciro amasezerano yacu ku munsi wa mbere rigeze mu mirimo.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano yari kuba yaratanze igisubizo ku kibazo cy’abimukira gikomeje kugariza u Bwongereza.

Ati “Aya masezerano yari kuba yaratumye Abongereza barushaho gutekana akanahagarika amato (y’abimukira). Abanyamerika bari kutwereka uko kurinda umupaka biboneye bikorwa, ni igisebo ku Bwongereza.”

Uretse Suella Braverman, Chris Philp ushinzwe gukurikirana ibirebana n’umutekano w’imbere mu Bwongereza mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs, na we yanenze imyitwarire ya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, ku kibazo cy’abimukira.

Ati “Amerika nikoresha u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira, bizagaragaza ikosa rikomeye Keir Starmer yakoze umwaka ushize, atesha agaciro amasezerano twagiranye n’u Rwanda na mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa. Turabizi cyane ko ubu buryo bwo kujyana abimukira ahandi butanga umusaruro. Twarabibonye muri Australie mu myaka 10 ishize, mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi no mu Budage, none ubu birasa n’aho Amerika nayo igiye gukoresha ubu buryo.”

Yakomeje avuga ko “Keir Starmer yahisemo Gufata icyekerezo gitandukanye [n’ayo masezerano], none ni yo mpamvu kugeza ubu umwaka wa 2025 ari wo wabaye mubi mu bijyanye n’abimukira binjira mu gihugu. Ndasaba Starmer kongera gusubizaho aya masezerano n’u Rwanda.”

Ubwo Minisitiri w’Intebe Starmer yahagarikaga imikoranire n’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira, amafaranga yari muri aya masezerano, yayashyize mu bijyanye no kongera umutekano ku mipaka, gusa nta musaruro byatanze kuko abimukira bakomeje kwisukiranya mu Bwongereza.