Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) Gen. Rudzani Maphwanya, yemeje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ari zo zarashe ibisasu bya roketi ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu.
Gen. Maphwanya yabitangaje ubwo yari yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, kuwa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Angie Motshekga, kugira ngo basobanure iby’urupfu rw’abasirikare 14 ba SANDF bari baroherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.
Abo basirikare baguye mu mirwano yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23, ubwo barwaniraga ku ruhande rw’Ingabo za FARDC nka bamwe mu bagize Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Gen. Maphwanya yashimangiye ko ibyo bisasu byarashwe mu Karere ka Rubavu n’ingabo za FARDC zari ku kibuga cy’indege cya Goma, izo ngabo bikaba bivugwa ko zivanze n’abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibyahishuwe na Gen. Maphwanya ku cyateye urupfu rw’abasirikare b’Afurika y’Epfo mu Burasirazuba bwa RDC, byaje nyuma y’uko Perezida Cyril Ramaphosa ashinje inyeshyamba za M23 kuba ari zo zabishe, mu itangazo ryashyize hanze ku itariki ya 29 Mutarama 2025.
Nyamara mu biganiro Perezida Ramaphosa yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yamwemereye ko ari ingabo za Congo (FARDC) ari zo zagize uruhare mu rupfu rw’abo basirikare b’Afurika y’Epfo.
Perezida Kagame na we yatangaje ko mu biganiro bagiranye ubugira kabiri na Perezida w’Afurika y’Epfo yameje ko ingabo za SADNF zishwe n’igisirikare cya FARDC.
Umugaba w’Ingabo z’Afurika y’Epfo, Gen Maphwanya yagize ati: “Ibyo Minisitiri yagaragaje ni ko byagenze, hari ukurasana hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’icy’u Rwanda. Uko kurasana kwatangijwe n’ingabo zo ku kibuga cy’indege cya Goma, za FARDC. Ntabwo ari abasirikare baturutse ahandi.”
Yongeyeho ati: “Bari baroherejwe gusa kuri ibyo birindiro, ariko nta na rimwe bari barashishije ibyo bisasu [roketi]. Ariko ubwo barasaga, za roketi nyinshi berekeza mu Rwanda, Abanyarwanda babarasubije.”
Akomeza ati: “Minisitiri ari mu kuri, kuko raporo ya mbere namuhaye yagiraga iti: “Turashweho. Baraturashe.’ kuko ni bwo ibisasu byatangiraga kugwa ku birindiro by’ingabo zanjye.”
Afurika y’Epfo ifite abasirikare barenga 1 500 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu butumwa bwa SADC, aho barwana bafatanyije n’ihuriro ry’ingabo za RDC (FARDC), ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo yibumbiye mu cyiswe Wazalendo, bose barwanya inyeshyamba za M23.
Abadepite ba Afurika y’Epfo bahase ibibazo Minisitiri w’Ingabo ku byerekeye urupfu rw’abasirikare b’icyo gihugu baguye muri RDC ndetse bagaragaza ko batumva neza impamvu izo ngabo zijya mu butwa bwa SADC.
Banamubajije impamvu ingabo z’Afurika y’Epfo zirwana zifatanyije n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside, ariko kubisobanura byagoranye kuko yemezaga ko bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.