Rwandanews24

Icyikango i Kigali ubwo Twagiramungu yateguraga imvururu ku munsi w’amatora

Kera habayeho! Ibikorwa by’amatora u Rwanda rwari rumazemo iminsi biragana ku musozo ndetse indorerezi mpuzamahanga zashimye uburyo byagenze kuko byakozwe mu ituze, abatsinzwe bakemera ibyavuye mu matora nta mpaka.

Muri iyi myaka ya vuba ni ibisanzwe ko amatora y’u Rwanda akorwa mu mutuzo, aho igitima kitadiha kuri Komisiyo y’Amatora nkuko byari bimeze mu 2003 ubwo u Rwanda rwajyaga mu matora ya mbere arimo abakandida benshi, kuva rwabona ubwigenge.

Si benshi babyibuka muri 60% b’urubyiruko batuye u Rwanda kuri ubu, ariko byarabaye ubwo mu biyamamazaga harimo Twagiramungu Faustin wari umukandida wigenga, Paul Kagame wa FPR INKOTANYI na Jean-Népomuscène Nayinzira na we wiyamamaje nk’uwigenga.

Kwiyamamaza cyane cyane kuri abo bakandida bigenga byari nk’umukino w’iteramakofe, aho bajyaga inzego z’umutekano na Komisiyo y’amatora byabaga biryamiye amajanja, by’umwihariko kuri Twagiramungu wavugaga ko ashaka gusubiza ubutegetsi ‘rubanda nyamwinshi’.

Igitabo Rwanda Demain ! Une longue Marche vers la Transformation cya Jean Paul Kimonyo, kigaragaza ko ku munsi wa karindwi wo kwiyamamaza mu 2003, Komisiyo y’amatora yihanije Faustin Twagiramungu ashinjwa gukurura amacakubiri.

Tariki 14 Kanama 2003 Twagiramungu yahamagajwe kuri Komisiyo y’amatora ngo atange ibisobanuro, ndetse icyo kiganiro gikurikirwa n’itangazamakuru.

Twagiramungu yabajijwe impamvu imvugo ze n’inyandiko ze mu kwiyamamaza ziri kurangwa n’ivangura n’amacakubiri asubiza ko hari aho ‘aba yibeshye’ gusa ko nta mutima mubi abikorana.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Twagiramungu byakomeje kuvugwaho cyane mu itangazamakuru ari nako bamwe mu bambari be ba hafi bahamagazwa n’inzego z’umutekano kubera imyitwarire yabo yari iteye inkeke.

Muri icyo gihe kandi hakwirakwijwe amakuru y’uko Twagiramungu yaba aterwa inkunga n’inyeshyamba za Palipehutu za Agathon Rwasa, zarwanyaga ubutegetsi bw’u Burundi, cyane cyane mu Majyepfo y’u Rwanda ku bice bikora ku Burundi.

Ku munsi ubanziriza amatora, bamwe mu bantu 12 bari bahagarariye Twagiramungu ku rwego rw’intara batawe muri yombi, Polisi itangaza ko bari bari gutegura guteza akavuyo ku munsi w’amatora.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko bamwe mu bafashwe biyemereye ko bari batangiye imyiteguro yo kudurumbanya amatora, by’umwihariko tariki 25 Kanama 2003 ku munsi w’amatora.

Polisi y’u Rwanda icyo gihe yatangaje ko mu bikoresho byari byateguwe byagombaga kwifashishwa muri izo mvururu, harimo gerenade mu gihe cyose ‘Twagiramungu’ yari kuba atsinzwe.

Izi mvururu Twagiramungu yateguraga zanatumye Mukabaramba Alvera wari mu bakandida biyamamaza, akuramo kandidatire ye amajwi ye asaba ko ahabwa Paul Kagame, kugira ngo Twagiramungu adatsinda agasubiza u Rwanda mu manga.

Ibyo kandi byanashyigikiwe n’andi mashyaka yari ashyigikiye umukandida wa FPR INKOTANYI, ndetse Komisiyo y’amatora icyo gihe nayo yemeje ko hari bamwe mu bakozi bayo Twagiramungu yari yarahaye ruswa kugira ngo bazateze akaduruvayo ku biro by’itora.

Byarangiye amatora akozwe mu mutuzo, Paul Kagame wa FPR INKOTANYI ayatsinda ku majwi 95%, Twagiramungu Faustin agira 3.62% naho Nayinzira Jean Nepomuscene agira 1.33%.

Twagiramungu yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga ngo ruteshe agaciro ibyavuye mu matora hakorwe andi, ikirego kirakirwa ariko rugaragaza ko nta bimenyetso bihagije kugeza ubwo na Twagiramungu yageze aho yemera ibyavuye mu matora ndetse yemeza ko yatsinzwe na Paul Kagame wa FPR INKOTANYI.

IGIHE