Rwandanews24

Ibyo wamenya ku misoro mishya yitezwemo miliyari 300 Frw mu myaka itanu

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeza amategeko y’imisoro n’amahoro izagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ni imisoro yitezweho kwinjiza miliyari 300 Frw mu kigega cya leta mu myaka itanu iri imbere.

Ni imisoro yagenwe mu byiciro bitandukanye birimo icyo kongera imisoro yari isanzweho no gushyiraho imishya.

Ni gahunda igamije kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta, kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro n’ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira.

Izi mpinduka mu misoro zizabaho kugera mu 2029, umwaka wa nyuma wa gahunda y’igihugu y’iterambere ya NST2.

Nyuma yo kwemezwa, hahise hategurwa imishinga y’amategeko ishyikirizwa Inteko ishinga Amategeko kandi kuri ubu yamaze kuyemeza.

Ni imisoro igera kuri 14 ikubiye mu mategeko arimo irishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, Umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli n’irishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda.

Hari kandi irishyiraho umusoro ku musaruro, iry’umusoro ku byaguzwe ndetse n’umusoro ku nyongeragaciro.

Umusoro ku bikoresho byo kwisiga, kwitera no kongera ubwiza

Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe riteganya ko umusoro ku bikoresho byo kwisiga, kwitera no kongera ubwiza uzajya utangwa ungana na 15%.

Amahoro agenewe gusana imihanda

Ku bijyanye n’amahoro agenewe imihanda hashyizweho ko imodoka zose zajya zishyura ingano y’amafaranga runaka buri mwaka.

Ibinyabiziga bizajya biyishyura muri ubu buryo; ivatiri (Voiture) ni 50.000 Frw, Jeep ni 50.000 Frw, Pick-up 100.000 Frw, Microbus yishyure 100.000 Frw, Minibus na yo ni 100.000 Frw, bisi izajya yishyura 100.000 Frw, ikamyo yishyure, 120.000 Frw, rukururana nto itange 120.000 Frw naho rukururana nini izajya yishyura 150.000 Frw.

Ba nyiri binyabiziga bazajya, bamenyekanisha kandi bishyure ku buyobozi bw’imisoro bitarenze ku wa 31 Ukuboza buri mwaka.

Ibinyabiziga bya Leta y’u Rwanda; ibya Ambasade n’iby’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda; ibinyabiziga by’imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano n’u Rwanda byo bisonewe ayo mahoro.

Kuri ayo mahoro kandi, akurwa kuri lisansi n’amazutu yagejejwe kuri 15% by’igiciro ugejeje ku cyambu.

Umusoro ku nyongeragaciro kuri telefoni zigendanwa

Umusoro ku nyongeragaciro kuri telefoni ngendanwa wari waravanyweho kuva mu 2010.

Icyakora kuri iyi ngingo, Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoreshwa rya telefoni zigezweho (Smart phones) n’ikoranabuhanga rijyanye na zo.

Hari kandi n’umusoro ku byaguzwe ku mayinite ya telefoni wavuye ku 10% ukazagezwa kuri 12% mu mwaka wa mbere, 14% mu mwaka wa kabiri na 15% mu mwaka wa gatatu.

Ubusanzwe guhamagarana kuri telefoni bitwara amafaranga 40 Frw ku munota umwe, nyuma y’uko uyu musoro wa 15% uzaba umaze gushyirwaho amafaranga yo guhamagara azagera kuri 42 Frw ku munota.

Hanashyizweho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ikoranabuhanga byari byarasonewe kuva mu 2012.

Umusoro ku itabi n’inzoga n’ibinyobwa bidasembuye

Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe, riteganya ko umusoro ku itabi ry’amasegereti uzava ku 130 Frw ugere kuri 230 Frw. Ku ipaki y’itabi, hongerweho 36% ku itabi rigurishwa ukwaryo (retail price).

Kuri byeri umusoro wavanywe kuri 60% ushyirwa kuri 65%, iyenzwe mu bikoresho fatizo byo mu Gihugu, hatabariwemo amazi, bingana nibura na 70% by’uburemere bw’ibiyigize wavuye kuri 30% ushyirwa kuri 40%.
Ni mu gihe ibindi binyobwa bisembuye bitasoreshwaga byashyiriweho umusoro wa 65%.
Uretse ibinyobwa bisembuye, ibidasembuye nk’umutobe uva mu mbuto, imboga cyangwa ibindi bimera wakozwe mu bikoresho fatizo byo mu Gihugu wakuwe kuri 5% ushyirwa ku 10%, naho undi mutobe, umusoro ugezwa kuri 39%.

Umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi

Ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, ni ukuvuga kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bigiye kujya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

Ikigo gitanga icumbi cyishyura uwo musoro cyamenyekanishije mu minsi 15 ikurikira buri kwezi kwakorewe imenyekanisha.

Amahoro y’ibidukikije

Itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki riteganya ko umusoro kuri byo ungana na 0,2%.

Ibikoresho bipfunyitse muri pulasitiki byashyiriweho ayo mahoro birimo amazi, ubwoko bwose bw’imitobe, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibinyobwa bidasembuye, ubunyobwa, ubuki n’ibibikomokaho, amavuta yo kwisiga y’ubwoko bwose n’isabune ya shampoo, matora, imyenda, inkweto, isabune z’ubwoko bwose n’impapuro z’isuku.

Biteganyijwe ko ritazangira gukurikizwa nyuma y’amezi atandatu rikimara gusoko mu igazeti ya Leta.

Amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli

Muri gahunda yo kongera ubushobozi bw’ibigega bizimaga ibikomoka kuri peteroli igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega cyarazamuwe kivanwa kuri 32,73 Frw gishyirwa 50 Frw kuri litiro.

Ayo mahoro kandi azatuma haboneka amafaranga y’inyongera angana na miliyari 5,2 Frw buri mwaka, u Rwanda rukazabasha nibura kongera ubushobozi bw’ibigega bukava kuri litiro miliyoni 66,4 bukagera kuri miliyoni 334.

Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri mberabyombi

Umusoro ku byaguzwe ku modoka za ‘hybrid’ zizasora hashingiwe ku myaka yazo.

Ikinyabiziga kitarengeje imyaka itatu kivuye mu ruganda kizajya gitanga umusoro wa 5%, ikinyabiziga kirengeje imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka umunani kizajya gicibwa 10%, ariko ibinyabiziga birengeje imyaka umunani bivuye mu ruganda byo bizajya byishyuzwa 15%.

Ni mu gihe ariko ibinyabiziga bigendeshwa na moteri ikoresha amashanyarazi, bateri zo muri urwo rwego n’ibikoresho bya sitasiyo ibyongerera umuriro byatumijwe mu mahanga bisonewe ku musoro ku nyongeragaciro kugeza ku wa 30 Kamena 2028.

Umusoro ku mikino y’amahirwe

Undi musoro wavuzweho cyane ni umusoro ujyanye n’isoreshwa ry’ibigo bifite imikino y’amahirwe.

Kuri ubu warahinduwe uvanwa kuri 13% ugere kuri 40% ndetse n’umusoro ufatirwa ku bihembo by’uwatsinze uva kuri 15% ugere kuri 25% by’agaciro ku bihembo byatanzwe.

Ni umusoro kandi wishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 15 ikurikira impera za buri kwezi.

Nubwo bimeze bityo ariko ibikorwa by’imikino y’amahirwe Leta ifitemo imigabane (Lotto) bisonewe kuri iyo misoro kuko n’ubundi bisanzwe bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.