Rwandanews24

Guverinoma ya RDC ni yo igomba gufatirwa ibihano-Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo ikwiye gufatirwa ibihano kuko hari byinshi yanze kubahiriza byari gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwayo, ikanagerekaho kwica Abanyamulenge n’Abahema no gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakongera kubura mu mpera za 2021, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 no kuvogera ubutaka bwayo ariko u Rwanda rurabihakana ndetse rukagaragaza n’ibimenyetso bifatika ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ku rundi ruhande Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC, Abanyamulenge, Abahema n’abandi bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka 29 bajujubywa n’umutwe wa FDLR wahawe ikaze na Guverinoma ya RDC ikanashyira abarwanyi bawo mu gisirikare cya FARDC.

Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, yatangaje ko ibihugu by’i Burayi bimwe byihutiye gufatira ibihano u Rwanda bibogamiye kuri RDC nyamara ari yo yakabaye ihanwa.

Ati “Niba hari igihugu kigomba gufatirwa ibihano ni Guverinoma ya Congo kubera ibintu byinshi bagombaga kuba barubahirije batakoze, no kubera ihohoterwa ririmo gukorerwa abanye-Congo b’Abatutsi n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo.”

“Mu minsi ishize mwabonye hariya muri za Minembwe aho drones zigenda zirasa uduce dutuyemo Abanyamulenge abahohoterwa za Uvira, tutavuzwe n’abari i Bujumbura bagiye bafatwa bakajyanwa ahantu hatazwi, ndetse byageze na Ituri aho Abahema na bo barimo bahohoterwa. Kumva rero ko hari ikindi gihugu cyafatirwa ibihano kitari Congo yica abaturage bayo, aho ni ho hatumvikana.”

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi yagiye atangaza kenshi ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo afanyije n’abarwanyi ba FDLR, abacanshuro b’Abanyaburayi, Wazalendo n’ingabo z’ibihugu yahaye ikiraka cyo kurwanya M23.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibihano bifatwa n’ibihugu byo hanze ya Afurika bitazabuza u Rwanda kubahiriza inshingano ifite zo “kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu, kurengera umutekano w’abanyagihugu tutitaye kuri ibyo bihano byafashwe n’ibihugu by’amahanga.”

Yanahamije ko ibyo bihano bitazatanga umusaruro ku mahoro ategerejwe mu karere k’Ibiyaga Bigari, ahubwo bica intege intembwe ziri guterwa n’imiryango y’uturere twa Afurika zigamije gukemura ikibazo.

Ati “Ibyo bihano bafata nta musaruro bizagira ku mahoro ahubwo bizadindiza amahoro mu karere k’Iburasirazuba bwa Afurika.”

Kuri ubu ibiganiro bya Nairobi byahuzaga RDC n’imitwe yitwaje intwaro n’ibyahuzaga u Rwanda na RDC byaberaga i Luanda byahurijwe hamwe byongererwa abahuza.

Gusa Perezida Tshisekedi we yakomeje kwinangira avuga ko atazigera aganira na M23.

Nduhungirehe ati “Ibihano bifatwa n’ibihugu byo hakurya ya Afurika byaba iby’Ubumwe bw’u Burayi, byaba u Bwongereza, u Bubiligi bije kwivanga mu murongo Afurika yafashe wo gukemura iki kibazo. Binatuma Perezida Tshisekedei na Guverinoma ye bumva ko ibyo basabwa n’imiryango y’uturere ya Afurika, harimo ibiganiro na M23, guhagarika imirwano batabikora kuko bumva bahagarikiwe n’ingwe, n’ibyo bihugu bifite ububasha.”