Rwandanews24

Guverineri uvukana na Corneille Nangaa wa M23/AFC yahunze

Christophe Baseane Nangaa wahoze ari Guverineri w’Intara ya Haut-Uélé mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze guhunga nyuma kiriya gihugu y’igihe aterwa ubwoba.

Baseane asanzwe ari murumuna wa Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), mbere yo gushwana n’ubutegetsi bwa RDC agahuza amaboko na M23 bahuriye mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC).

Uyu mugabo avuga ko guterwa ubwoba kwe ari na ko kwabaye intandaro yo kujya ishyanga, gushingiye ku kuba avukana na Nangaa.

Africa Intelligence ivuga ko rwagati muri Mutarama ari bwo Baseane yamaze guhungira i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo guhabwa uruhushya rwo gusohoka igihugu na Visi-Perezida wa Sena ya Congo, José Kalala wa Kalala.

Iki gitangazamakuru kivuga ko ihunga rya Baseane ryatumye Georgette Aroya Mukobe wahoze amwungirije atabwa muri yombi muri uku kwezi, mbere yo kujyanwa i Kinshasa ashinjwa kuba afite aho ahuriye na M23/AFC.

Icyakora n’ubwo ibyo uyu mudamu ashinjwa bitaramenyekana neza, amakuru avuga ko inzego z’umutekano za RDC zimushinja kuba yaravuze amagambo ashyigikira uriya mutwe.

Amakuru kandi avuga ko kuva Nangaa yakwihuza na M23 ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakunze gutoteza abagize umuryango we barimo na se umubyara wari usanzwe ari umutware muri Haut-Uelé; mu rwego rwo kumuca intege.

Icyo gihe ni na bwo n’uriya murumuna we yatangiriye kugirira ibibazo, kugeza ubwo muri Mutarama 2024 inzego z’ubutasi bwa Congo zamuteye ndetse zikanasaka urugo rwe zimukekaho kuba atunze imbunda na zahabu.

Nyuma y’amezi atatu ni bwo yatakaje inshingano zo kuba Guverineri, asimburwa n’uwitwa Jean Bakumito Bambi.