Rwandanews24

Gen Muhoozi yakiriye Gen Muganga

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye mugenzi we wo mu Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, akeza umubano mwiza uri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Gen Muganga yagiye muri Uganda hashingiwe ku butumire yahawe na Gen Muhoozi. Ku wa 10 Gicurasi 2025, yigishije abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka isomo rijyanye no kwishakamo ibisubizo kwa Afurika.

Afatiye urugero ku Rwanda, Gen Muganga yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bibibangamiye, mu gihe byakoresha neza amahirwe y’ubufatanye hagati yabyo.

Mu ijoro ryo ku wa 10 Gicurasi yakiriwe na Gen Muhoozi muri Lake Victoria Serena Hotel iherereye muri Kampala, barasangira, banagirana ikiganiro ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Muri ibi biganiro, impande zombi zashimangiye ko zizakomeza kwifatanya mu kurinda umutekano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’akarere muri rusange.

Gen Muganga yashimye uburyo yakiriwe muri Uganda, agaragaza ko afata iki gihugu nk’icye cya kabiri, inyuma y’u Rwanda. Ni mu gihe kuko cyo yakuyemo ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare, ubwo yatorezwaga mu kigo cya Singo.

Gen Muhoozi yagize ati “Ndashimira General Muganga ku bwo gusubiza ubutumire bwanjye neza, no kuza guha isomo ry’amahirwe abofisiye bari kwigira amasomo y’abofisiye bakuru muri Jinja.”

Uyu musirikare yifurije kurama umubano w’ubuvandimwe uri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ati “Umubano w’ubuvandimwe uri hagati ya UPDF na RDF urakarama! Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”

Gen Muhoozi na we aherutse mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yigishije abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, abasaba kwibanda ku guharanira ubumwe n’ubuvandimwe bw’Abanyafurika no kurinda umutekano wabo.