Rwandanews24

Donald Trump yavuze niba haraho ahuriye n’u Rwanda na Congo

WASHINGTON, DC - MAY 21: U.S. President Donald Trump holds up a printed article from "American Thinker" while accusing South Africa President Cyril Ramaphosa of state-sanctioned violence against white farmers in South Africa during a press availability in the Oval Office at the White House on May 21, 2025 in Washington, DC. Relations between the two countries have been strained since Trump signed an executive order in February that claimed white South Africans are the victims of government land confiscation and race-based “genocide,” while admitting some of those Afrikaners as refugees to the United States. Trump also halted all foreign aid to South Africa and expelled the country’s Ambassador to the U.S., Ebrahim Rasool. (Photo by Chip Somodevilla/Getty Images)

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America, Donald Trump yavuze ko we ntaho ahuriye n’u Rwanda na Congo, cyakora ko hari intumwa ifite ubuhanga America yohereje irimo gukurikirana ikibazo gihari kandi yakoze akazi gakomeye.

Perezida wa America yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Perezida wa Africa y’Epfo mu biro bye, White House.

Ibinyamakuru byinshi byanditse ko Perezida Donald Trump yateze umutego Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa aho yamweretse video zirimo indirimbo n’amagambo y’urwango bivugwa na bamwe mu baturage ba Africa y’Epfo babwira Abazungu b’abahinzi ko bazabica.

MAu bavuga ayo magambo harimo na Julius Malema utavuga rumwe na leta, kandi ubutegetsi bwa Africa y’Epfo ngo ntacyo bubikoraho.

Perezida Donald Trump yereka Ramaphosa ko amakuru ava muri Congo akenshi aba ari ay’ubwicanyi

 

Iyo niyo mpamvu Perezida Trump yiyemeje guha ubuhungiro abo bazungu avuga ko “barimo gukorerwa Jenoside”.

Abanyamakuru babajije Trump icyo arimo akora ku bibazo by’u Rwanda na Congo, avuga ko we ntacyo yabikoraho.

Yagize ati “Ntaho mpuriye n’u Rwanda na Congo, ariko niyumvisemo ko hari umuntu ufite impano mu butegetsi bwacu, namwohereje yo kandi yakoze akazi kadasanzwe, niko mbibona. Nyuma tuzabireba ariko ni we wakoze ibikomeye.”

Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa yabwiye Trump ko igihugu cye n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Africa y’Amajyepfo byari bifite ingabo muri Congo byazikuyeyo kugira ngo amahoro abashe kuboneka.

Yavuze ko Congo ibonye amahoro n’Akarere kose irimo kayagira agasaba ko Umuryango Mpuzamahanga ufasha.

Kuri Perezida Donald Trump ngo ibibera muri Congo ni amahano, igihe cyose hava inkuru z’abantu bicwa, akavuga ko abantu yoherejeyo barimo bakora akazi gakomeye.

Leta zunze Ubumwe za America muri iki gihe gito cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, hagaragaye impinduka mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibijyanye n’ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano wa Congo n’u Rwanda.

Congo yemeye kuganira n’umutwe wa M23 /AFC ibiganiro bibera muri Qatar.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Perezifa Paul Kagame na Congo Kinshasa, Perezida Felix Tshisekedi bahuriye muri Qatar ku buhuza bwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ibiganiro byabaye muri Werurwe 2025.

U Rwanda na Congo kandi byakiriye inyandiko yatanzwe na Leta zunze Ubumwe za America ikubiyemo impanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro, yabanjirijwe no gusinya inyandiko zibanziriza amasezerano “Declaration de Principes” hagati y’u Rwanda na Congo mu kwezi gushize.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba u Rwanda na Congo bizasinya amasezerano y’ubwumvikane imbere ya Perezida Donald Trump, ayo masezerano akaba yitezweho kurangiza intambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo.