Antoine Cardinal Kambanda, Cardinal wa mbere mu mateka y’u Rwanda, agiye kwandika andi mateka ubwo azitabira amatora ya Papa mushya azasimbura Papa Francis witabye Imana ku myaka 88 y’amavuko.
Papa Francis yapfiriye i Roma nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi, dore ko yatowe mu 2013. Yari amaze igihe arwaye indwara z’ubuhumekero zari zimaze guhangayikisha imbaga y’abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika.
Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda Cardinal wo mu gihugu azitabira inama y’abatora Papa, icyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu mateka y’iyobokamana n’ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Amategeko ya Kiliziya avuga ko aba-Cardinal bari munsi y’imyaka 80 ari bo bemerewe gutora Papa mushya. Cardinal Kambanda, ufite imyaka 67, ari mu ba-Cardinal barenga 120 bemerewe gutora.
Ibi bivuze ko azaba yicaye mu nama ikomeye izabera muri Chapelle Sixtine i Roma hagati ya tariki ya 6 na 11 Gicurasi 2025.
Ni inama izahuza aba-Cardinal baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, aho bazatoranya umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika.
Iyo umuntu atowe aba Papa amaze kwemera izi nshingano, hatwikirwa impapuro z’itora kugira ngo hazamuke umwotsi w’umweru, utangaza ko “Habemus Papam” “Dufite Papa”.
Nubwo bitajya bibaho kenshi, amategeko ya Kiliziya ntiyabuza Cardinal uwo ari we wese mu batora gutorerwa kuba Papa.
Cardinal Kambanda, wahawe ubu bubasha na Papa Francis ku wa 28 Ugushyingo 2020, yujuje ibisabwa byose yaba mu by’imyemerere, uburambe no mu myaka, ku buryo afite amahirwe nk’abandi yo kwicazwa mu ntebe y’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya.
Uyu mwarimu w’inyigisho za Kiliziya akaba n’umuyobozi w’archidiocese ya Kigali, yakomeje kugaragaza ubwitange, ubupfura no gukunda igihugu, bikaba bikomeje kumuhesha icyubahiro mu rwego rw’isi.
Amatora y’uyu mwaka afite byinshi avuze ku hazaza ha Kiliziya Gatolika, dore ko ari inshuro ya mbere mu mateka hari Cardinal wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugiye kugira uruhare muri aya matora kandi afite amahirwe yo kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.
Ibitangazamakuru n’impuguke mu bya Kiliziya bavuga ko ubwitabire bwa Cardinal Kambanda ari ikimenyetso cy’uko Afurika ikomeje kugira ijambo rikomeye mu miyoborere ya Kiliziya ku rwego rw’isi.
Ibikurikirana n’aya matora birashobora guhindura byinshi mu mateka y’Isi, cyane ko uzatorwa azaba afite inshingano zo gusigasira umurage wa Papa Francis, waranzwe n’ubutabera, kurengera ibidukikije no kwegera abakene.