Rwandanews24

Bisimwa wa M23 yasubije DRC ivuga ko ari ibyihebe

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi bawo atari ibyihebe nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko barwanira uburenganzira bwabo.

Kwita M23 umutwe w’iterabwoba ni byo Leta ya RDC ishingiraho isobanura ko itazemera ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bayisabye kuganira n’aba barwanyi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Rutendo Matinyarare wo muri Zimbabwe, cyabereye mu Mujyi wa Bukavu, Bisimwa yavuze ko atangazwa no kumva abarwanyi ba M23 bitwa ibyihebe kandi barwanya imitwe igirira nabi Abanye-Congo nka FDLR.

Yagize ati “Oya ntabwo turi ibyihebe; turwanira gusa uburenganzira bwacu. Dutungurwa n’uko tubonwa nk’ibyihebe mu gihe duhanganye n’imitwe nka FDLR, Wazalendo na Mai-Mai, yishe ikanamenesha abantu bacu, abagore n’abana, bazira isura yabo…”

Bisimwa yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga utarwanya akarengane, abishingiye ku kuba warahisemo kubogamira kuri FDLR; umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no ku yindi mitwe igirira nabi Abanye-Congo.

Yibukije ko ubugizi bwa nabi we na bagenzi be bakorewe bwatumye bava ku butaka bw’abakurambere muri RDC, ati “Abenshi mu bagize umutwe wacu bamaze imyaka 30 badasura amasambu ya ba sekuru bitewe n’ubugizi bwa nabi.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Ntitubangamira ikiremwamuntu; ni yo mpamvu Goma na Bukavu bitekanye. Duharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo kandi turi kugerageza guhagarika politiki y’ivangura rishingiye ku moko, rireberwa ku miterere n’isura.”

Bertrand Bisimwa yatangaje ko M23 yiteguye gushyikirana na Leta ya RDC kugira ngo Leta yubahirize amasezerano yo mu 2012, arimo gusubiza abarwanyi babo mu gisirikare kuko abenshi muri bo bagihozemo.