Rwandanews24

Bidasubirwaho Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23

Bidasubirwaho, inyeshyamba za M23 zatangaje ko zamaze kubohora Umujyi wa Goma, zikangurira abaturage kudahangayika.

Guhera ku mugoroba wo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abo byavugwaga ko ari abarwanyi ba M23 bageze mu Mujyi wa Goma.

Hamwe byagaragaraga ko abaturage bishimiye kubakira bakoma mu mashyi, cyane ko hari n’abdi yagaragazaga ingabo za Congo n’abambari bazo barimo kwambura abaturage ku manywa y’ihangu.

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko amasaha 48 bwari bwahaye ingabo za Leta FRDC, abacanshuro b’Abanyaburayi, FDLR, Wazaloendo n’Abarundi yarangiye bagahuta bakora igikorwa cyo kubohora abaturage cyagenze neza.

Itangazo rya M23 riragura riti: “Turasaba abaturage ba Goma bose gutuza. Kubohora umujyi byakozwe neza kandi ubu turawucunze wose.”

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje kandi ko ibikorwa byose bikorerwa mu Kiyaga cya Kivu bisubitswe kugeza igihe hazongera gutangaruzwa ko bisubukuwe.