Rwandanews24

Ba Jenerali barezwe guhunga urugamba ubwo M23 yasatiraga Goma

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwatangiye kuburanisha abasirikare n’abapolisi bakuru batanu bashinjwa guhunga urugamba ubwo umutwe wa M23 wagotaga umujyi wa Goma.

Aba basirikare bakuru bari abayobozi mu ngabo za FARDC ndetse no muri polisi ya Kivu ya Ruguru, bakaba baregwa uburangare no guta inshingano zabo z’ubuyobozi mu gihe cy’intambara. Bivugwa ko bahunze mu bwato bwihariye, basiga abasirikare babo ku rugamba.

Abaregwa ni:

Gen. Maj. Alengbia Nzambe, wahoze ari umuyobozi wa 34ème Région Militaire ya Kivu ya Ruguru.

Gen. de Brigade Danny Tene Yangba, wari umujyanama wa guverineri wa gisirikare ku by’umutekano.

Brig. Gen. Papy Lupembe, wari umuyobozi wa Brigade ya 11 ishinzwe gukumira ibitero by’umwanzi mu nzira ya Sake – Kitchanga.

Jean-Romuald Ekuka Lipopo, wari umuyobozi wungirije wa polisi ya Kivu ya Ruguru.

Eddy Mukuna, wari Komiseri wungirije wa polisi muri iyo ntara.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubuhungiro bw’aba bayobozi bwatumye habaho gutakaza ibikoresho bya gisirikare, guhungabanya imikorere y’ingabo, ndetse bikagira ingaruka mbi ku basirikare basigaye ku rugamba.

Ku munsi wa mbere w’uru rubanza, urukiko rwasomeye abaregwa imyirondoro yabo, ndetse runabamenyesha ibyaha baregwa. Gusa ntibahise bahabwa umwanya wo kwiregura.

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, ni we watangaje ko aba basirikare n’abapolisi bagiye kuburanishwa, anavuga ko ubutabera buzagenzura niba ibyaha baregwa bifite ishingiro.

Aba bayobozi bari mu maboko y’ubutabera, bafungiye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa. Abunganira abaregwa basabye ko barekurwa bakaburana bari hanze, bavuga ko bafungiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko urubanza rwatangiye ruca kuri televiziyo y’igihugu, ariko ibindi bigize urubanza bizabera mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga ya gisirikare.

Iki kibazo cy’abasirikare bahunga nticyagaragaye bwa mbere muri RDC. Mu kwezi gushize, urukiko rwa gisirikare rwa Butembo rwakatiye abasirikare 55 urwo gupfa nyuma yo kubahamya ibyaha byo guta urugamba, gusahura abaturage no guta intwaro zabo.

Muri iyo minsi, abasirikare barenga 80 ba FARDC na Wazalendo na bo baburanishwaga bashinjwa ibyaha bisa n’ibyo.

Kugeza ubu, umutwe wa M23 uracyakomeza kwigarurira ibice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ibintu bikomeje gushyira igitutu kuri Leta ya RDC n’ingabo zayo.